HOSPITALITE Home » Gabon: Ukuri kuzuye, Aristide Ndahayo yageze i Libreville ?

Gabon: Ukuri kuzuye, Aristide Ndahayo yageze i Libreville ?

Spread the love

Ku murongo wa telefoni, Umusizi Aristide Ndahayo ukomeje gutumirwa mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika, avugana na URTV yamaze benshi amatsiko kubijyanye n’urugendo rwe mu gihugu cya Gabon mu iserukiramuco mpuzamahanga rya ‘Slam Standing Ovation’.

Slam Standing Ovation ni iserukiramuco riri kubera i Libreville mugihugu cya Gabon kuva ku italiki ya 16 Gicurasi kugeza ku italiki ya 25 Gicurasi 2024, rikazakurikirwa n’ibindi bitaramo bizarangirana n’uyu mwaka wa 2024 mugihugu cya Gabon, ritegurwa na Association Vox Populi Africa.

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gicurasi, i saa 18:00 z’umugoroba muri Institut Français ya Gabon, iri Boulevard Triomphal Libreville – Gabon nibwo byari byitezwe ko umusizi Aristide Ndahayo agaragara ku ruhimbi i Libreville muri Gabon akaba umunyarwanda wa mbere mu mateka ugeze muri iyo Festival ariko mu kiganiro yagiranye na Radio Television Ijwi ry’Urugwiro yumvikanira i Paris (URTV FM) yavuze ko habayeho ikibazo cy’ibyangombwa byabonetse bitinze ariko amazi atararenga inkombe kuko yizeye neza ko muminsi iri imbere akomereza imishinga ye muri Afurika y’Uburengerazuba.

Yagize ati: “Ntabwo nzagaragara muburyo bw’imbonankubone (In-Person) ku munsi w’ejo, ariko birashoboka cyane ko nzitabira iserukiramuco muburyo bw’iyakure (Online) habayeho ikibazo cy’ibyangombwa byabonetse bitinze kandi cyabaye rusange, ariko hari gutekerezwa kuburyo nshobora kugenda mu minsi iri imbere muyandi maserukiramuco ategerejweyo ndetse n’umushinga wanjye wa KinyAfurika.”

Kuwa kabiri ku itariki 18 Gicurasi 2024 nibwo umusizi Aristide Ndahayo yabonye ibyangombwa bya nyuma bimwemerera kwinjira mu gihugu cya Gabon (Authorisation d’entrée) ndetse anavuga ko yabifashijwemo na Association Vox Populi Africa yateguye iri rushanwa ndetse binateganywa ko azagera i Libreville ku italiki ya 21 Gicurasi ariko italiki yageze atarohererezwa ibyo yumvikanye na Association Vox Populi Africa yateguye ayo marushanwa (muri ibyo harimo itike y’urugendo Kigali-Libreville, mu nzira ebyiri cyangwa se Round Trip).

Kubwo gutinda ko guhabwa ibyo yagombaga guhabwa birimo n’amafaranga yuzuza itike, byageze ku itariki ya 22 Gicurasi ataramenyeshwa gahunda y’urugendo, n’aho ayimenyesherejwe bikaza bitinze kuko indege yashobora kuboneka yari buzagere i Libreville hasigaye amasaha make ngo iserukiramuco nyirizina ritangire, bityo ko bitari gukunda ahubwo hahiswemo kwiyambaza inzira z’iyakure ibizwi nka Online.

Iki si ikibazo Aristide Ndahayo afite gusa, ahubwo agisangiye n’abandi basizi bari batumiwe ndetse bafite amazina akomeye barimo na Triciana La Slameuse wo mugihugu cya Tchad n’abandi bari buturuke mu bihugu bitandukanye, kugeza ubu mu gihugu cya Gabon hakaba harageze abasizi batarenze 5 baturutse mu bihugu 4 aribyo; Camerooon, Togo, Mali ndetse na Tchad.

Yagize ati: “Ikibazo cyabaye kubateguye iserukiramuco. Habayeho gutinda cyane kugushakira ibyangombwa n’ibindi byose bisabwa kugirango abatumiwe bagerere igihe i Libreville, ariko ubuyobozi bwaratuganirije butubwira ko muminsi iri imbere tugomba guhura kandi dufite byinshi byo gukora bijyanye n’imishinga twese duhuje, ikigamijwe ni ukuzamura ubusizi muri Afurika ndetse no gukorera hamwe”

Agana ku musozo mu kiganiro yagiranye na Radio Television Ijwi ry’Urugwiro Aristide Ndahayo yavuze ko nubwo atarabona umujyanama umufasha muri byinshi ateganya imbere, ariko binyuze mu mushinga we yise ‘KinyAfurika’ ari kugerageza kwinjira mu bufatanya n’abategura iserukiramuco n’ibitaramo byo muri Afurika kuburyo vuba aha yerekeza mubihugu nka Gabon ndetse na Cameroon mu mishinga itandukanye irimo no gutarama ndetse no kumenyekanisha ubusizi nyarwanda.

Asaba abasizi b’abanyarwanda n’abashobora gushora imari mu busizi ndetse na za Federasiyo zikurikirana abasizi gushyira hamwe birushijeho no kongera imbaraga mu gutegura ibitaramo na za Festival bibera mu Rwanda kuko arirwo rufunguzo rwonyine ruhari rwo kuzamura ubusizi nyarwanda ndetse no kurema ibisekuru bizaza mu minsi iri imbere.

Ibyerekeye umushinga we yise ‘KinyAfurika Worldwide’ yavuze ko mu minsi iri imbere atangaza igihe azakorera igitaramo i Kigali, ndetse ko yifuza cyane uwo ariwe wese wamwegera hakaganirwa kuby’ubufatanye.

Institut Français ya Gabon, iri Boulevard Triomphal Libreville – Gabon

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading