Umugani: UMUGORE W’UMUTINDI NYAKUJYA
Seen by: 69,286 Mu gitondo umugore agikanguka,yumva mu nzu urusaku rw’ibintu biterurwa hirya no hino,ariko ntamenye ababiterura. Yumva aryamye ku buriri bwiza.Arebye asanga ni igitanda cy’akataraboneka,yahindukira kikamutembereza! Yongeye kureba hirya abona hateye intebe nziza cyane n’ameza abengerana.Hirya gato hari indorerwamo nini cyane yometse ku nzu. Ako kanya abona umukobwa akinguye icyumba,amusuhuzanya icyubahiro aramubwira ati”mbazaniye amazi…