HOSPITALITE Home » Russia – Ukraine: Impamvu abategetsi ba Africa bacecetse mu gihe abaturage bisanzuye

Russia – Ukraine: Impamvu abategetsi ba Africa bacecetse mu gihe abaturage bisanzuye

Spread the love
Sochi summit 2019: Inama y’Uburusiya na Africa yitabiriwe n’abakuru b’bihugu hafi byose bya Africa

Nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 gisa n’ikirimo guhashywa, nubwo kitararangira, intambara muri Ukraine nicyo kintu ubu isi ihanzeho amaso, ahanini kubera ingaruka zayo.

Urebeye kure, iyi ni intambara ahanini ishyamiranyije Uburusiya n’ibihugu bya Amerika n’inshuti zayo byibumbiye muri OTAN – nubwo byo bitari mu mirwano.
Umugabane wa Africa wo ufitanye umubano n’izo mpande zombi, ushingiye ku mateka, inyungu, inkunga, ubutegetsi, ubucuruzi, ijambo, n’ibindi.
Mu buryo bugaragara, abategetsi b’ibihugu byinshi bya Africa birinze kwamagana ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine, cyangwa kwerura ko babishyigikiye.

Ingaruka z’iyi ntambara zatangiye kugaragara muri Africa

Mu bihugu bimwe hamaze kuba izamuka ry’ibiciro by’ibitoro kubera ihungabana ry’ubucuruzi bwabyo (kubivana ku ‘isooko’ bigera ku isoko) kubera iyi ntambara.

Ibi bimaze kuboneka muri Africa y’Epfo, Zambia, na Sierra Leone. Byitezwe kandi muri Ghana, mu gihe Tanzania yo yakuyeho imisoro imwe ku bitoro kugira ngo umuguzi atazahazwa n’izamuka ry’igiciro cyabyo.

Kuzamuka kw’igiciro cy’ibitoro kubera iyi ntambara gushobora gutera izamuka ry’ibiciro by’ibindi bicuruzwa nkenerwa mu buzima ku masoko.

“Ibyo rero bivuze ko umuntu wese aho ari ku isi ibiciro bizazamuka”, nk’uko impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka yabibwiye BBC mu cyumweru gishize.

Abarundi n’abanyarwanda baravuga iki kuri iyi ntambara

Nubwo mu cyumweru gishize umuryango w’Ubumwe bwa Africa wamaganye intambara Uburusiya bwari butangije kuri Ukraine, ubutegetsi bw’ibihugu bya Africa bukomeje kwirinda kwerekana aho buhagaze.

Kenya na Africa y’epfo nibyo bimaze kuvuga kumugaragaro ko byamaganye intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine.

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, kuwa mbere yanditse kuri Twitter ubutumwa bwerekana ko ashyigikiye Uburusiya muri iyi ntambara.

Kuwa kabiri, Perezida Museveni nawe yanditse kuri Twitter ubutumwa buvuga kuri iyi ntambara, ariko ahita abukuraho nyuma y’umwanya muto. Ibyo bamwe bavuze ko yatinye ko uruhande ariho impande zihanganye zirubona.
Mu gihe abategetsi ba Africa ubu birinze kwerekana aho bahagaze, abaturage bo iyi ntambara ni ingingo barimo kuvugaho cyane.
Mu myaka ya vuba ishize Uburusiya bwubatse umubano ukomeye n’ibihugu bya Africa, birimo n’u Rwanda n’u Burundi, umubano urimo n’amasezerano anyuranye agamije inyungu.
Ku rundi ruhande, Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi ni abaterankunga bakomeye ku Burundi n’u Rwanda mu mishinga itandukanye y’iterambere.
(Ifoto yo mu bubiko)
Uburusiya n’u Rwanda bafitanye amasezerano yo gukoresha ingufu kirimbuzi mu mishinga y’iterambere.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bituma abategetsi b’ibihugu byinshi bya Africa bakomeje kwirinda kugira aho berekana bahagaze.
Mu bwisanzure, abakurikira Facebook page ya BBC bo abenshi barerekana ko bashyigikiye intambara y’Uburusiya kuri Ukraine, nubwo hari n’abavuga ko batayishyigikiye.

Bamwe banenga ibinyamakuru mpuzamahanga, birimo n’iyo BBC – uko bitangaza iyi ntambara.
Bimwe mubyo twegeranije ku ipaji ya facebook ya bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ni ibi bikurikira twakuye  kuri Facebook ya BBC:
Merci Grâce De Kahwezi
Vladimir poutine komeza urugamba, naho bomanika amaboko wewe urongire igihugu ca Ukraine nk’ukwezi kwose kugira amerika ibone kwo ataco ishoboye
Hagabimana Hagab
Jewe icombona naho ubu russia berekana ko aribwo bufite amakosha hariho ikintu kinyegeje abo bazungu bapfa kandi kigiye gukwegera isi yose. Burya amerika nuburayi bariyorobeka muguteranya ibindi bihugu mukwiyerekana karibo bafata iryanyuma ikindi uburayi na amerika nibamwe inkomoko nimwe
Eric Ingabire
Uko bizagenda kose ubu bumwe bwibihugu by iburayi American bizatsinda hamwe na Ukraine. Union c’est la force. Peace forever. No war

Reagan Murigande
Jye nshyigikiye Putin rwose ndi umwe mu bantu badakunda politiki y aba démocrates ba Obama na ba Biden rwose iyo Trump yarakiri perezida wa USA Bari gu kora négociation zatuma Ukraine yibere mu mahoro gusaa OTAN yibagiwe ko Ubu Rusiya ni bwo bwahagaritse Hitler mu intambara yisi ya 2
Kelly Ninziza
None amakungu kuki adatabara?? Ibi bintu sivyiza binasize ubwenge aha iyaba ari muri Africa bari kuza bariruka kubera bazi ivyo baca batwiba. Nibatare Ukraine abanyagihugu bareke kwicwa bazira ubusa
Faustin Ndikubwimana
Europe na Amerika byatsinzwe.Natwe u Rwanda ubu dushaka twakwigaruriza uduce twa DRC na Uganda abakoloni badutwaye dufashijwe na Russia kuko na UN ntacyo imaze
Shema Jean Misago Damascene
Ibi bintu biri kubera muri Ukraine ni agasuzuguro kweli , Kandi byongeye isiyose iri kurebera ? Kutagira igihugu nyobora nange ubu mba mpise noherereza Ukraine ubufasha tugahashya Adui
Pierre Nkunzi
Mwebwe BBC,VOA,RFI….. mutanga amakuru ahengamiye ku ruhande ba shobuja bashyigikiye ariko mwibuke ko no mu ntambara ya Ethiopie mwari muhengamiye kuri Tigrey mwirirwa muratangaza ko hasigaye 20Km Addis Abeba igafatwa ariko muribuka ko vyarangiye mumaramaye
Eric Da Kim
Ndamushigikiy wallah ivy abarusiya bigize ngo nibihangange ahubwo nibazane indege itujane muri Ukraine kubafasha
Rugwe Gikona
Aho impfizi zibiri zigwaniye hapfa ibyatsi.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading