Ukraine: Perezida Zelensky arasaba Uburayi n’Amerika kumuha intwaro

Mu ijambo yagaragajemo imbamutima ryo mu buryo bwa videwo yavuze mu ijoro ryo ku wa gatandatu, yavuze ko intwaro zishobora kuba zarinda ubwisanzure i Burayi ahubwo ubu zirimo kujyaho ivumbi mu bubiko bwazo.
Bwana Zelensky yinubiye kuba indege z’intambara z’Uburusiya zidashobora guhanurwa n’imbunda zo mu bwoko bwa ‘machine guns’ (mitrailleuses).

Minisitiri w’intebe wa Slovakia Eduard Heger yabwiye BBC ko igihugu cye gifite ubushake bwo guha Ukraine ubwirinzi bwacyo bw’ibisasu bya misile bwa S-300 bwakorewe mu Burusiya, mu gihe Slovakia yaba ihawe ikibusimbura.