HOSPITALITE Home » Umurwanyi w’Umwongereza ingabo z’u Burusiya zafatiye muri Ukraine arasaba Boris kumubohoza

Umurwanyi w’Umwongereza ingabo z’u Burusiya zafatiye muri Ukraine arasaba Boris kumubohoza

Spread the love
Umurwanyi w’Umwongereza yafashwe mpiri n’ingabo z’u Burusiya ari kurwanira ingabo za Ukraine, Aiden Aslin, arasaba Minisitiri w’Intebe Bwana Boris Johnson w’Ubwongereza ko yamubohoza.

Mu cyumweru gishize , Boris yatangaje ko amakuru afite ari uko Aslin wafashwe mpiri mu ntangiriro z’uku kwezi yitabwaho neza n’ingabo z’u Burusiya. Amaze kubitangaza, umuvandimwe wa Aslin witwa Nathan yamuhamagaye ku murongo wa telefoni, agaragaza ko afite icyizere cy’uko azarekurwa vuba, habayehi igikorwa cy’ihererekanya ry’imfungwa z’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Mu kiganiro na Talk TV, Nathan yagize ati :”Nakwizeza ko hazabaho ihererekanya ry’imfungwa. Ariko ntabwo biri mu maboko yanjye. Biri hagati ya Ukraine n’u Burusiya. Nta gushidikanya yari kumwe n’Abarusiya bamufite, kandi yansabye kuvugana na Boris kugira ngo atume habaho ihererekanya ry’imfungwa, agakomeza kubisaba.”



Nathan yasabye Boris kugira icyo akora agifite uburyo, kuko imbohe ebyiri z’Abongereza (Aslin n’undi witwa Shaun Pinner) ziravuga ibyo zitegetswe n’Abarusiya. Ati:”Gira icyo ukora mu gihe ufite uburyo.

Ufiteyo Abongereza babiri bategekwa kuvuga icyo Abarusiya babashyira mu kanwa batunzwe imbunda, baba baba bakoresha camera cyangwa batayikoresha.”

Umubyeyi wa Aslin witwa Angela na we yagize ati:”Ndasaba Boris kugira icyo abikoraho, avugane na guverinoma ya Ukraine hamwe na Ambasade. Hari icyakorwa kugira ngo aba bantu bagaruke mu rugo.”

Mu cyumweru gishize ni bwo u Burusiya bwatangaje ko ingabo zabwo zafatiye mu karere ka Mariupol Abongereza babiri bwise abacancuro b’intasi, Aslin agaragara mu mashusho yemeza ko koko yafashwe. Gusa umuryango we uvuga ko ari umukorerabushake wagiye gufasha Ukraine muri iyi ntambara.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading