Umurwanyi w’Umwongereza ingabo z’u Burusiya zafatiye muri Ukraine arasaba Boris kumubohoza
Nathan yasabye Boris kugira icyo akora agifite uburyo, kuko imbohe ebyiri z’Abongereza (Aslin n’undi witwa Shaun Pinner) ziravuga ibyo zitegetswe n’Abarusiya. Ati:”Gira icyo ukora mu gihe ufite uburyo.
Ufiteyo Abongereza babiri bategekwa kuvuga icyo Abarusiya babashyira mu kanwa batunzwe imbunda, baba baba bakoresha camera cyangwa batayikoresha.”
Umubyeyi wa Aslin witwa Angela na we yagize ati:”Ndasaba Boris kugira icyo abikoraho, avugane na guverinoma ya Ukraine hamwe na Ambasade. Hari icyakorwa kugira ngo aba bantu bagaruke mu rugo.”
Mu cyumweru gishize ni bwo u Burusiya bwatangaje ko ingabo zabwo zafatiye mu karere ka Mariupol Abongereza babiri bwise abacancuro b’intasi, Aslin agaragara mu mashusho yemeza ko koko yafashwe. Gusa umuryango we uvuga ko ari umukorerabushake wagiye gufasha Ukraine muri iyi ntambara.