HOSPITALITE Home » DR Congo: Imvo n'Imvano ku kibazo kivugwa ku mikorere ya MONUSCO (igice cya kabiri)

DR Congo: Imvo n'Imvano ku kibazo kivugwa ku mikorere ya MONUSCO (igice cya kabiri)

Spread the love

DR Congo: Imvo n’Imvano ku kibazo kivugwa ku mikorere ya MONUSCO (igice cya kabiri)
Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n’Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 z’ukwa 8 mu 2022.

Nkuko nabibemereye ubushize, uyu munsi turabagezaho igice cya kabiri cy’ikiganiro twabagejejeho ku wa gatandatu ushize, ikiganiro cyavugaga ku mikorere ya MONUSCO, umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubahiriza amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

https://youtu.be/lQwo83AfD6g


Kuva ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize, mu turere dutandukanye two mu burasirazuba bwa Congo, habayemo imyigaragambyo isaba ko ingabo za MONUSCO ziva muri Congo kubera ko mu myaka 22 zimaze, zananiwe kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Leta iravuga ko iyo myigaragambyo yaranzwe n’imvururu, yahitanye abantu 36 barimo abasirikare bane ba MONUSCO. 
Abigaragambya ndetse bateye ibigo bya MONUSCO, bimwe birasahurwa. Hari aho abasirikare n’abapolisi ba leta bakoresheje imyuka iryana mu maso mu guhangana n’abigaragambya.

Inkomoko y’iyo myigaragambyo ntiramenyekana neza kuko nta ruhande rwari rwemera ku mugaragaro ko rwahamagariye abantu kujya mu myigaragambyo.

Hari habanje kuvugwa ko ijambo umukuru wa sena, Modeste Bahati Lukwebo, yavugiye mu mujyi wa Bukavu, anenga imikorere ya MONUSCO, ryabaye imbarutso y’iyo myigaragambyo, ariko Bwana Modeste Bahati Lukwebo yarabihakanye.
Aho ibintu bigeze, ni uko  bigaragara ko leta ya Congo yaba imaze kwemera ko ingabo za MONUSCO ziva muri icyo gihugu mbere y’igihe cyari cyarateganijwe kuko ari cyo abaturage bifuza.

Mu nama yahuje abagize inteko nshingamateka na nkenguzamateka hamwe n’umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi, leta yavuze ko ishyigikiye icyifuzo cy’abaturage cyuko ingabo za MONUSCO zitahuka.

Ibyo biravugwa mu gihe umutwe w’inyeshyamba wa M23 waguye akarere ugenzura umaze gufata umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda, aho hari ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa 6 muri uyu mwaka. Ndetse uwo mutwe, wahamagariye Abanyecongo bahungiye muri Uganda gutahuka.

Biravugwa kandi mu gihe umukuru wa MONUSCO, Bintou Keita, ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa gatandatu, yabwiye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, i New York, ko uwo mutwe wa M23 ufite intwaro zikomeye kurusha izo wari ufite mbere kandi ko urwana ukoresheje ubuhanga bwa gisirikare  butandukanye n’imirwanire y’ikinyeshyamba.

Biravugwa kandi mu gihe umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) uri mu myiteguro ya gisirikare yo kohereza ingabo z’akarere kujya gufasha igisirikare cya Congo mu kurwanya imitwe y’abitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo.

Ni mu gihe kandi igisirikare cya Uganda kimaze igihe muri Congo mu rwego rwo kurwanya umutwe wa ADF-Nalu.
Muri iki kiganiro, Imvo n’Imvano iragereza kumenya icyihishe inyuma y’iyo myigaragambyo, bamwe bavuga ko yakozwe n’udutsiko tw’amabandi. Ni byo se koko, muri iyi myaka 22, MONUSCO yananiwe kugera ku nshingano zayo? Leta ya Congo iravuga ko imaze gukora amavugurura ahagije mu gisirikare ku buryo gishobora gucungera umutekano w’abaturage no kubumbatira ubusugire bw’igihugu.

Ese abatumire bacu ni ko babibona?
Muri iki kiganiro twari kumwe na Jean Bosco Sebishyimbo, umushingamateka watorewe mu karere ka Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, akaba yaranashinzwe umutekano muri leta ya Kivu y’amajyaruguru yabaye ihagaritswe kuko hashyizweho leta y’ubutabazi igizwe n’abasirikare muri iyo ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ibyo bise ko iyo ntara ishyizwe muri État de siège.
Twari kumwe kandi na Enock Ruberangabo, na we wigeze kuba umushingamateka muri Kivu y’amajyepfo, akaba acyuye igihe ku buyobozi bw’ishyirahamwe Shikama rihanira amahoro muri Kivu y’amajyepfo.

Muri icyo kiganiro kandi twari kumwe na Ambasaderi Gamaliel Ndaruzaniye, wahagarariye u Burundi i New York mu muryango w’abibumbye, akaza no gukora mu muryango w’abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Timor Oriental no muri Côte d’Ivoire.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya. Nuko URTV Ikibagezaho uko cyakabaye

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading