HOSPITALITE Home » Kenya: Hakomeje gutegerezwa uwatsinze amatora ya perezida hagati ya Raila Odinga na William Ruto

Kenya: Hakomeje gutegerezwa uwatsinze amatora ya perezida hagati ya Raila Odinga na William Ruto

Spread the love
Umutegetsi wo hejuru wo mu kanama k’amatora ka Kenya yavuze ko uburyo bwo kubara amajwi butinjiriwe mu ikoranabuhanga, ibizwi nka ‘hacking’, mu gihe hakomeje gutegerezwa ibyavuye mu matora ya perezida yo ku wa kabiri.

Marjan Hussein Marjan, umuyobozi nshingwabikorwa w’aka kanama, yagize ati: “Nta kintu na kimwe nk’icyo cyabayeho. [Ibyo] Ni amakuru atari ukuri yo kuyobya”.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa ibirego byuko hari ibyavuye mu matora bitari ukuri byabaruwe mu majwi, mu gihe cy’igenzura ry’amajwi.

Imibare y’amajwi itangazwa n’ibitangazamakuru yerekana ko abakandida babiri bakomeye – Raila Odinga na William Ruto – bahatanye cyane.
Ariko akanama k’amatora konyine ni ko gashobora gutangaza uwatsinze amatora – kandi gafite iminsi irindwi, uhereye ku munsi w’amatora, yo kuba kamutangaje.

Ku wa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa, Marjan yabwiye abanyamakuru ati: “Twateganyije ko abantu bazagerageza kwinjirira uburyo bwacu… turizeza igihugu cyose ko uburyo bwacu mu by’ukuri bufite umutekano”.
Mbere yaho, umukuru w’akanama k’amatora Wafula Chebukati yashimangiye ko nta mpamvu ihari yo guta umutwe mu gihe abantu babonye imibare itandukanye itangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye kuko mu mpera imibare yose izaba isa.
Ati: “Ibyavuye mu matora biva ahantu hamwe ku rubuga ruri ku mugaragaro; imikorere [ya buri gitangazamakuru] iratandukanye”.

Ni iki kirimo kubera ku biro bikuru bikusanyirizwamo amajwi?

Ibi biro biri ku kigo ndangamuco kizwi nka Bomas, mu murwa mukuru Nairobi, ni ho abakozi b’akanama k’amatora kazwi nka ‘Independent Electoral and Boundaries Commission’ (IEBC) bahugiye bagenzura ibyavuye mu matora.
Ku wa gatanu, Chebukati yemeye ko abona ko iki gikorwa kirimo gufata igihe kirekire cyane, abyegeka ku ndorerezi z’amashyaka.
Abakozi bo muri iki kigo barimo kugereranya amafoto y’impapuro z’ibyavuye mu matora zo mu biro by’itora birenga 46,000 byo mu gihugu, babihuza n’impapuro z’umwimereri zirimo kuzanwa kuri ibi biro n’abakozi b’akanama k’amatora bavuye muri buri karere mu turere 290 twose hamwe.
Ibi ni mu rwego rwo kugenzura ko ibyavuye mu matora bihura.
Ibi biba birebwa n’indorerezi z’amashyaka akomeye yitabiriye amatora.
Chebukati avuga ko izo ndorerezi zikomeza gutinza iki gikorwa ubusanzwe cyoroshye, zigatuma kiba icy'”ubushakashatsi”.
Yavuze ko abategetsi badakwiye kurenza iminota 15 mu kugenzura buri gice cy’ibyavuye mu matora.
Kubara amajwi mu biro bimwe na bimwe by’itora kwaranakererejwe, ndetse ingendo zerekeza i Nairobi, cyane cyane z’abakozi bavuye mu turere twa kure, na zo zishobora kuba zaragize uruhare mu gutuma ibintu bigenda gahoro.
Kugenzura ibyavuye mu matora kwanahagaritsweho gato ku wa gatanu, nyuma yo guterana amagambo kwabayeho, bivugwa ko kwari kurimo umuntu udafite icyangombwa wabonywe afite mudasobwa igendanwa (laptop) – ariko akanama IEBC kavuze ko kaje gusanga nta makenga iteje.

Amakusanya y’ibitangazamakuru akorwa gute?

Amatsinda y’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ari mu gikorwa kirimo akazi kenshi cyo kohereza mu bitangazamakuru byayo imibare babonye ivuye muri buri biro by’itora, ibiro bimwe ku bindi.

Buri gitangazamakuru kirimo kubikora ku muvuduko utandukanye n’uw’ikindi, ndetse kigahitamo ibiro by’itora, gihereye ku biro bitandukanye n’ibyo ikindi cyahereyeho.

Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatanu, ibitangazamakuru byo muri Kenya byari byagabanyije umuvuduko wabyo mu gutangaza ibarura ry’amajwi – nubwo impamvu yabiteye itazwi neza, bamwe bakavuga ko abanyamakuru bari bananiwe cyane.

Chebukati yavuze ko yari yizeye ko ibitangazamakuru bizishyira hamwe mu gukusanya ibiva mu matora, ariko ko ibitangazamakuru byafashe icyemezo cyuko buri kimwe kibikora ukwacyo.

Abanya-Kenya barimo kwiyumva gute?

Hari uguhangayika mu gihugu, kubera ko mu gihe cyashize impaka ku byavuye mu matora zateje urugomo cyangwa amatora yose akaburizwamo.

Nyuma y’amatora yo mu 2007, abantu batari munsi ya 1200 barishwe, naho abandi 600,000 bata ingo zabo, nyuma y’ibyavuzwe byuko amatora yabayemo ubujura bw’amajwi.

Mu mwaka wa 2017, ibibazo bikomeye mu mikorere byatumye urukiko rw’ikirenga ruhindura impfabusa ibyavuye mu matora, rutegeka ko amatora ya perezida asubirwamo.

Abategetsi bo mu kanama k’amatora bari ku gitutu cyo gutuma noneho kuri iyi nshuro babikora neza.

Akenshi mu gihe cy’amatora ubuzima mu gihugu buba bumeze nk’ubwahagaze.

Ibikorwa mu gihugu birimo kugenda gahoro ndetse amashuri akomeje gufunga imiryango kugeza nibura ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Mu gice cyahariwe ubucuruzi cy’i Nairobi rwagati, imihanda ubusanzwe iba yuzuye abantu, ubu ahanini irimo ubusa.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading