HOSPITALITE Home » Umukinnyi w'igare wa Kenya uzwi cyane mu karere yapfiriye mu isiganwa muri US

Umukinnyi w'igare wa Kenya uzwi cyane mu karere yapfiriye mu isiganwa muri US

Spread the love
Suleiman Kangangi mu cyumweru cyashize ubwo yari amaze kuba uwa munani mu isiganwa rya Gravel worlds muri leta ya Nebraska muri US

Umukinnyi wo gusiganwa ku magare w’umunyakenya yituye hasi ari ku muvuduko ukomeye arapfa ubwo yari mu isiganwa muri leta zunze ubumwe za Amerika muri ‘weekend’ ishize, nk’uko bitangazwa n’ikipe ye.
Suleiman (Sule) Kangangi, w’imyaka 33, yari mu isigawa rya Vermont Overland ririmo aho bazamuka ku butumburuke bwa metero 2,130 bagacunshumuka bihuta.

Abanyakenya benshi bakomeje gutangaza ubutumwa bw’akababaro ku kubura uyu mukinnyi uzwi cyane mu masiganwa y’igare muri aka karere no mu mahanga.

Kangangi azwi kandi n’abakunda umukino w’isiganwa ry’amagare mu Rwanda aho yitabiriye kenshi Tour du Rwanda. Muri iri siganwa ryo mu Rwanda, mu 2016 yabaye uwa kabiri mu ntera (étape) ya kabiri yavaga Kigali yerekeza i Karongi, mu 2017 yabaye uwa gatatu muri rusange, yabaye kandi uwa munani mu 2019.

Chris Froome, umwongereza w’icyamamare mu mukino w‘amagare wavukiye muri Kenya, yanditse kuri Twitter ati: “Incamugongo. Ibitekerezo byanjye biri ku nshuti n’umuryango wa Sule.”
Rachel Ruto, umugore wa perezida watowe muri Kenya William Ruto, avuga ko urupfu rwa Kangangi, yavuze ko umuryango mugari w’abakunda igare muri Africa y’i burasirazuba ubuze “inshuti n’intangarugero”.
Rachel Ruto (iburyo) yavuze ko urupfu rwa Kangagi (ibumoso) ari igihombo gikomeye
Kangangi yaserukiye Kenya mu marushanwa atandukanye mpuzamahanga arimo Commonwealth Games na All Africa Games.

Mu Rwanda, yari azwi n’abakunzi b’uyu mukino ‘nk’intwari’ ya Kenya yitabiriye kenshi iri siganwa, nk’uko yigeze kwitwa n’abakuriye isiganwa ry’amagare mu Rwanda. 

Team Amani, ikipe yakiniraga, yatangaje ubutumwa kuri Instagram buvuga ngo:
“Sule ni kapiteni, inshuti, umuvandimwe wacu. Ni umubyeyi, umugabo wubatse, n’umuhungu w’umuryango. Icyuho kinini kirasigara iyo igihangage kiguye.”  
Vermont Overland ni isiganwa rya 95km mu mihanda mibi iri mu misozi, nk’uko biri ku rubuga rw’abaritegura. Abasiganwa bagera kuri 900 bari bitabiriye iryabaye kuwa gatandatu.

Mu butumwa yatanze ku cyumweru, Ansel Dickey, nyir’iri siganwa, yagize ati: “Vermont Overland ishegeshwe cyane n’urupfu rubabaje rwa Suleiman ‘Sule’ Kangangi”.
Yongeraho ati: “Twihanganishije umuryango we, Team Amani, n’abantu bo muri Kenya bari mu gahinda ko kumubura.”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading