HOSPITALITE Home » Abapilote babiri ba Air France bahagaritswe ku kazi nyuma yo guterana ingumi mu ndege

Abapilote babiri ba Air France bahagaritswe ku kazi nyuma yo guterana ingumi mu ndege

Spread the love
Imirwano yadutse hagati y’abapilote babiri mu cyumba batwariramo indege (ifoto mbarankuru yo mu bubiko)
Abapilote babiri ba kompanyi y’Ubufaransa yo gutwara abagenzi mu ndege, Air France, bahagaritswe ku kazi nyuma yo gushyamirana bakarwanira mu cyumba baba bicayemo bayitwaye, nkuko amakuru abivuga.

Umupilote mukuru (kapiteni w’indege) n’umwungirije wa mbere bateranye ingumi ubwo bari batwaye indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 yavaga i Genève mu Busuwisi yerekeza i Paris mu kwezi kwa gatandatu, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru La Tribune cyo mu Busuwisi. Abakozi bo mu ndege baratabaye nyuma yo kumva urusaku.Umwe mu bakozi b’indege yagumye mu cyumba baba batwariyemo indege kugeza urwo rugendo rurangiye mu mutekano.

Air France yabwiye La Tribune ko ibyo byabaye hagati y’abapilote bayo bitagize ingaruka kuri urwo rugendo.

Ibi bibaye nyuma ya raporo yatangajwe ku wa kabiri ushize n’urwego rw’Ubufaransa rukora iperereza ku ngendo zo mu ndege, yavuze ko Air France ifite umuco ubuzemo igitsure ku bijyanye n’ingamba z’umutekano.

Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading