HOSPITALITE Home » Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa

Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa

Spread the love
https://youtu.be/Rjvnk4SzqGY
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yababajwe n’aho imirimo yo kubaka inyubako izakira inama mpuzamaha, igeze, ahita ahamagara kuri telefone uwatsindiye iryo soko, amuha igihe ntarengwa izaba yuzuye.
Byabaye kuri iki Cyumweru kuwa 16/10/2022ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yasuraga bimwe mu bikorwa remezo biri kubakwa mu Gihugu cye.
Muri iki kiganiro yagiranye kuri telefone n’uyu watsinsiye isoko, Ndayishimiye na we yamubwiye ko agereranyije inyubako iri kubakwa kuri perezidansi n’iyi, ntaho bihuriye.
Ati “Turebe itariki twatangiriyeho kuri Perezidansi Gitega duhite tureba na we itariki watangiriyeho, tugereranye ibikorwa wakoze n’ibyo utakoze.”
Yakomeje agira ati “Ndabirukana njyewe…muri kumbeshya, ubu rero wari uzi ntazaza kureba?”
Yahise abaza uwo watsindiye isoko, igihe ntarengwa iyi nyubako izaba yuzuriye, amwizeza ko mu kwa gatanu k’umwaka utaha izaba yuzuye.

Arangije ati “Mu kwa Gatanu? Sawa ndabyanditse mu kwa Gatanu uzaba warangije.” je note!

Gusa yakomeje avuga ko akurikije abubatsi yiboneye, iyo ntego yihaye atazayigeraho, ati “Aba bubatsi bawe mbona, aba ntabwo bazashobora ndakurahiye tutabirukanye. Ntabyo bazashobora ntabirukanye ngo nzane abandi.”

Muri ibi bikorwa yasuye, harimo Stade Intwari iri gusanwa, aho yanaboneyeho gushima intambwe ishimishije ibikorwa bigezeho, ndetse n’imihanda iri kubakwa, yasanze abaturage bahawe akazi bari mu mirimo, abasaba kuzabyaza umusaruro aya mahirwe babonye, bakiteza imbere.


Ubwo yageraga ahari kubakwa inyubako ngari izajya yakira inama mpuzamahanga, yatunguwe n’aho imirimo igeze, yegera bamwe mu bayoboye ibikorwa byo kubaka, ababaza amakuru.

Umwe mu bayoboye abandi mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako, yabwiye Perezida Ndayishimiye ko bamaze umwaka bakora, ahita akubitwa n’inkuba, ati “Umwaka, umwaka, umwaka!?”


Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yahise abaza uyu mukozi niba yari yabona inyubako iri kubakwa ku biro by’umukuru w’Igihugu, aho igeze kandi byaratangiriye rimwe.
Abwira uyu mukozi, Ndayishimiye yagize ati “Ubu nyine reka nguhe misiyo, ujyende kuri perezidansi Gitega, urebe ibintu Bihari, ubabaze uti ‘mwatangiye gukora ryari?’, uhite ureba aho bageze.”


Ndayishimiye yahise abwira uyu mukozi ko yakwizanira abafundi bakubaka iyi nyubako kuko abona abari kuyubaka batabishoboye, kandi ko abo yazana batarenza amezi atandatu batarayuzuza.


Muri ako kanya yahise ahamagara kuri telefone uwatsindiye isoko ryo kubaka iyi nyubako, atangira amubwira ati “Ni ukuri urampemukiye, aha ni ho mukiri?”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading