HOSPITALITE Home » Sud-Soudan: Perezida Salva Kiir yagaragaye yinyarira ari mu ruhame

Sud-Soudan: Perezida Salva Kiir yagaragaye yinyarira ari mu ruhame

Spread the love

Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo akomeje guhabwa urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragara
mu ruhame yinyarira.

Nyakubahwa Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani Yepfo

Perezida Kiir yahuye n’iri sanganya ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza, ubwo yari mu muhango wo gufungura igice cy’umuhanda uhuza umurwa
mukuru Juba n’umujyi wa Terekeka.


Ni umuhanda ureshya n’ibirometero bibarirwa muri 96.
Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana Perezida Salva Kiir wari mu muhango wo gufungura uriya muhanda acikwa n’inkari, kugeza ipantaro yari yambaye imutoheyeho.


Ni amashusho yatumye uyu mukuru w’igihugu cya Sudani y’Epfo yibasirwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinje gukomeza kugundira ubutegetsi, nyamara ubuzima bwe buri mu kaga.


Uwitwa Airo Nick yagize ati: “Perezida Salva Kiir agomba kujya mu kiruhuko. Umugabo yinyariye ari mu ruhame. Ibi ni igisebo kuri Sudani y’Epfo ndetse n’umugabane wa Afurika wose.”
Undi witwa Ajowi K’Ochollah kuri Twitter we yavuze ko “Nyakubahwa wa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit ararembye, ariko ntashobora kurekura ubutegetsi. Yinyaraho ari mu birori byo ku rwego rw’igihugu hanyuma abashinzwe umutekano we bakananirwa kugira icyo bamufasha.”


Enes Freedom na we ati: “Perezida Salva Kiir ni umunyagitugu-ntiyigeze ahatana mu matora. Igihugu cye ni icya nyuma [ku Isi] kuri raporo ngarukamwaka ya Freedom house [yerekana uko ibihugu bikurikirana mu guha abaturage ubwisanzure]. Mu minsi mike ishize yinyayeho ari mu
ruhame.

Ni gute yayobora adashobora gucunga inkari ze?”


Uyu yunzemo ko muri Sudani y’Epfo hakwiye kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka utaha wa 2023.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba ibyabaye kuri Salva Kiir byaba byamugwiririye cyangwa byatewe n’impanuka.
Muri 2020 cyakora cyo ibiro bye byatangaje ko amaze igihe kirekire arwaye umwijima, binatangaza ko agomba kujya kwivuriza mu mahanga.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading