World Cup2022: Umusifuzi utaravuzweho rumwe, Antonio watanze amakarita 15 y’umuhondo mu mukino wahuje Argentine n’Ubuholandi muri 1/4 yirukanywe
Umusifuzi utaravuzweho rumwe, Antonio Mateu Lahoz yoherejwe mu rugo kubera ibyemezo bimwe na bimwe byagarutswe na benshi mu mukino w’igikombe cy’Isi aherutse kuyobora.
Kuya 9 Ukuboza, Antonio Lahoz niwe wayoboye umukino wahuje Argentina n’Ubuholandi, aho muri uwo mukino yasohoye amakarita 15 y’umuhondo mu buryo budasanzwe.
Imikorere ye ntabwo yakiriwe neza n’amakipe y’impabde zombi, abakinnyi ba Argentine bagaragaje akababaro kabo nyuma y’umukino.
Kapiteni waruyoboye abakinnyi ba Argentine, Lionel Messi nawe yagaragaje kunenga uwo musifuzi nyuma y’umukino.
Uyu mukinnyi w’imyaka 35 yagize ati: ‘‘FIFA ikwiriye kwita kuri ibi bintu, ntiyagakwiriye gushyira umusifuzi nkuyu ngo aze ayobore umukino ukomeye w’ingirakamaro. Umusifuzi ntabwo yagakwiriye kunanirwa inshingano kuriya.’’
Umunyezamu Emi Martinez nawe yifatanyije na kapiteni agereranya uwo musifuzi ko ntacyo yaramaze.
Yongeye ko uwo musifuzi kandi yongeye iminota icumi nta mpamvu, inshuro eshatu yatanze ikosa inyuma y’izamu ku bitaravuzweho rumwe, aho yamushinje ko yabashakiraga intsinzi, avuga ko atakongera kumwifuza kuzongera ku mubona n’indi nshuro.
N’ubwo banenze uwo musifuzi, Argentine yabonye intsinzi iyikuye kuri penaliti.
Abashinzwe imyitwarire bamaze kohereza uyu mugabo w’umunya-Spain Antonio mu rugo, ndetse ko atazitabira imikino ine isigaye mu gikombe cy’Isi nyuma yo kugaragaza ubushobozi bwe.
Gusa ntibyatangajwe ko kwirukanwa kwe bifitanye isano n’umukino yasifuye wa Argentina n’Ubuholandi.