HOSPITALITE Home » Ingaruka zihambaye z’urukingo rwa COVID_19 n’icyo wakora ugahangana nazo.

Ingaruka zihambaye z’urukingo rwa COVID_19 n’icyo wakora ugahangana nazo.

Spread the love

Ubwo natemberaga ku mugoroba nanyuze ku bantu barimo baganira, umwe yari amaze kugura agakingirizo ariko atebya yavuze ko nubwo akaguze nta bushake bwo gutera akabariro akigira kubera urukingo rwa Covid19 yatewe, undi nawe yahise amubwira ko azi umukobwa watewe urukingo rwa Covid_19 bwacya agahita ajya mu mihango kandi igihe kitari kigeze, byatenye gushakisha ingaruka z’urukingo rwa Covid_19 cyane ko bivugwa ko harimo n’urupfu.

Ntabyera ngo de, habaho ingaruka z’imiti n’inkingo kandi n’ababikora barabyemera, nubwo bidahurizwaho na benshi, byashoboka ko n’izo tuvuze haruguru ziri muzo badahurizaho ariko nta rwego rw’ubuzima ruzemera nk’ingaruka zitandukanye z’inkingo za Covid_19.

Ikigo kigihugu gishinzwe kugenzura indwara cyo muri America CDC nicyo kiza muby’imbere mu gutangaza amakuru ku buzima, amakuru gitangaza hari na za guverinoma nyinshi ziyashingiraho. Amakuru twanditse muri ino nkuru nayo tuyakesha icyo kigo.

CDC ivuga ko ingaruka z’inkingo kiba ari ikimenyetso cyiza.

Kugaragarwaho n’ingaruka z’urukingo si ibyaburi wese wakingiwe, hari abagaragarwaho n’ingaruka ndetse nabo zitagaragaraho, uwagaragawe ho n’ingaruka kiba ari ikimenyetso ko umubiri we urimo kubaka ubwirinzi buhangana n’icyorezo nkuko iba ari nayo ntego y’urukingo.

CDC Ntiyemera ko inkingo za Covid-19 zitera imfu, ni mu gihe abahakana izi nkingo bo aba anti-vaccines bo ahubwo bavuga ko abo inkingo zica kuri ubu baruta abahitanwa n’icyorezo. Ariko nawe ukoresheje igenzura ryawe bwite wabara abo uzi bahitanwe n’urukingo runaka rwa Covid_19 maze bikaguha ishusho y’iki kibazo.

Ingaruka rushanjye z’inkingo za Covid_19 ni: Ububabare, gutukura no kubyimba ku gice cy’akaboko wateweho urwo rukingo, umunaniro umubiri wose, kubabara imikaya, iseseme no kuribwa umutwe. Ibyo nibyo abenshi bakunze guhuriraho nk’ingaruka z’urukingo.

CDC n’izindi ngaga n’ibigo bya za leta bikwirakwiza izi nkingo bikaba binafite abahanga baba bakwiye kubicukumburaho bahamya ko nta mfu zituruka ku rukingo rwa Covid_19 izo arizo zose.

Nyamara hari amakuru afite n’ishingiro avuga ko imfu ziterwa n’inkingo nazo ziriho. Hari yewe n’abatandukanye bahamirije 5Kuri5 ko hari n’izindi ngaruka zihambaye ku buzima bw’imyororokere inkingo zabagizeho.

Ariko ntagushidikanya ko inkingo za Covid-19 ubu arizo ntwaro ikiremwamuntu gifite mu guhangana n’izo virusi.

Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading