HOSPITALITE Home » Bibaye impamo Putin yaba ntako atagize !

Bibaye impamo Putin yaba ntako atagize !

Spread the love

Bivugwa ko yabyaye ku ruhande ufite imyaka 18: Ubuzima bw’abana ba Putin babayeho mu ibanga rikomeye-AMAFOTO

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin afite abakobwa 2, gusa amakuru akunda gutangazwa ni uko afite n’undi wa gatatu yabyaye ku ruhande ari nawe muto.

Mbere gato ariko yo kwinjira ku buzima bw’aba bakobwa reka tubanze tugaruke mu magambo macye kuri Putin.

Vladimir Putin ni Perezida w’u Burusiya watangiye inshingano nk’umusigire kuva muri 1999 kugera muri Gicurasi mu mwaka wa 2000 mbere gato y’uko arahirira kuba Perezida wemewe umwanya yabayeho kugeza mu 2008.

Svetlana w’imyaka 45 bivugwa ko ari we Putin yabyaranye nawe umukobwa witwa Luiza Rozova

Yaje kugongwa n’itegeko nshinga bituma ava kuri uyu mwanya y’Umukuru w’Igihugu. Yongeye kuwugarukaho guhera muri 2012 kugeza n’ubu. Hagati aho ariko yanabaye Minisitiri w’Intebe guhera muri 2008 kugera muri 2012.

Putin wabonye izuba kuwa 07 Ukwakira 1952, nyuma yo gusoza amasomo mu bijyanye n’amategeko muri kaminuza, yinjiye mu itsinda ry’ubutasi rya KGB yabayemo imyaka 15 mbere y’uko atangira urugendo nk’umunyapolitike.

Mu mwaka wa 1983 ni bwo yasezeranye kubana akaramata na Lyudmila Aleksandrovna Ocheretnaya, gusa umubano wabo waje kuzamo agatotsi kubera uburyo Putin akunda akazi cyane bituma batandukana mu mwaka wa 2014.

Twinjire rero mu buzima bw’abana babiri b’abakobwa bemewe ba Putin nubwo hari n’undi tuza gukomozaho bivugwa nawe ari uwe.

Mu myaka itari micye Putin amaze muri politike, ubuzima bw’abana be yagiye abugira ibanga kugera n’ubu bageze muri za 30 ntawemerewe gucaracara uko yiboneye cyangwa ngo agire ibyo avuga n’abo bavugana uko yishakiye nk’uko bitangazwa n’ikinyakumaru times.news.

Mariya Vladimirovna Putina

Uyu mukobwa uzwi nka Maria Vorontsova yabonye izuba kuwa 28 Mata 1985, Putin yamubyaranye n’umugore we Lyudmila Mariya

Ni umuganga ufite impamyabumenyi y’ikirenga, akaba inzobere mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buvuzi n’intyoza mu buzima bw’abafite ubumuga bw’ubugufi.

Byizerwa ko yashyingiranwe n’umudage w’umucuruzi, Jorrit Faassen bafitanye n’abana. Muri Kamena 2020 ni bwo amafoto yo mu bwangavu bw’aba bakobwa yagiye hanze bwa mbere mu buryo nabwo butunguranye.

Yekaterina Tikhonova

Yekaterina w’imyaka 33 uzwi ku izina ry’umuryango wo kwa nyirakuru ubyara nyina nka Tikhonova, yakuze ari umubyinnyi w’akataraboneka w’imiziki ya ‘rock’n roll’ biza kurangira avuyemo Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ibikorano bifite ubwenge kizwi nka ‘Russian Artificial Intelligence’.

Yabayeho umugore w’umugabo w’umumiliyarideri w’umurusiya witwa Kirill Shamalov w’imyaka 38, ariko baje gutandukana.

Abantu benshi bakunze kumwita Katerina. Yabonye impabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Moscow State nyuma yo gusoza amasomo mu bijyanye n’ubutwazi bw’ibyogajuru n’ubutabazi bw’indege mu bihe bikomeye.

Luiza Rozova

Putin si aba bakobwa babiri yabyaranye n’umugore w’isezerano afite gusa bonyine kuko bivugwa ko afite n’undi mukobwa yabyaye mu ibanga

Nk’uko tubicyesha The Sun, umukobwa w’imyaka 18 witwa Luiza Rozova bivugwa ko nawe ari umukobwa wa Putin dore ko bwa mbere byatangiye kunugwanugwa ubwo yari asohotse mu modoka zitwara abayobozi b’ibikomerezwa mu murwa mukuru rwagati wa Moscow. Uretse n’ibyo ariko uyu mukobwa asa neza na Putin. Amakuru avuga ko Putin yamubyaranye na Svetlana Krivonogikh w’imyaka 45.

Rozova asa neza n’uko Putin yari ameze mu myaka nk’iye nubwo ari umukobwa

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading