Headlines

Ukraine: Putin yasabye Mariupol gushyira intwaro hasi ngo ireke kuraswaho

Spread the love

Croix Rouge yemeje amakuru avuga ko inzu y’ububiko bwayo muri Mariupol yarashweho igisasu, gusa yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko ibikoresho byo gufasha byari biyirimo byari byaramaze gutangwa.


Uyu muryango w’ubutabazi uvuga ko “nta bakozi ukihafite” bityo udashobora kugira icyo uvuga ku mibare y’abapfuye n’ibyangiritse.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko kurasa ibisasu ku mujyi wa Mariupol bizahagarara gusa ari ko ingabo za Ukraine zishyize intwaro hasi zigahagarika kuwurwanaho.

Putin yavuze ibyo mu kiganiro kuri telephone cyamaze isaha imwe kuwa kabiri yagiranye na Perezida Macron w’Ubufaransa, nk’uko ibiro bya Kremlin byabitangaje.
Abategetsi mu Bufaransa bavuze ko Putin yemeye gahunda yahawe yo kuba abaturage bavanwa muri uyu mujyi.
Nyuma minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje agahenge mu kurasa uyu mujyi, k’umunsi umwe wo kuwa kane.

Iyi minisiteri yavuze ko ako gahenge gatangira saa 10:00 ku isaha yaho (9:00 i Gitega na Kigali) kandi bareka abantu bakerekeza iburengerazuba i Zaporizhzhia baciye ku cyambu cya Berdyansk kigenzurwa n’abarusiya.
Kuwa kane mu gitondo, minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk yavuze ko bus za Ukraine zari mu nzira zigana i Mariupol kugerageza gukurayo abasivile.
Madamu Iryna yavuze ko Croix Rouge yemeje ko Uburusiya bwemeye gufungura inzira ku basivile ngo bahunge.
Agahenge kuri Mariupol kari karananiranye kuko impande zombi zashinjanyaga kubeshya.
Aya makuru avuzwe mu gihe amafoto mashya y’icyogajuru yerekana gusenyuka k’uyu mujyi kubera ibisasu biwuraswaho.
Amafoto ya kompanyi Maxar ifata amashusho y’isi, yerekana ahantu ho guturamo hahindutse amatongo kubera ibisasu by’imbunda zirasa imizinga z’abarusiya birasirwa mu nkengero za Mariupol.
Abategetsi mu ngoro ya Champs Elyseé i Paris bavuga ko uko byifashe muri Mariupol ari “akaga” kandi ko “abasivile bakwiye kurengerwa, ababishaka bakahava. Abahari bakabona inkunga y’ibiribwa, amazi n’imiti bakeneye.”
Itangazo rya Champs Elyseé rigira riti: “Aka kaga ku bantu kava ku kugota uwo mujyi kw’ingabo z’abarusiya.”
Ubufaransa, Turkiya, n’Ubugereki n’indi miryango ifasha bahaye Putin gahunda yo kuvana abaturage muri uwo mujyi.
Abategetsi mu Bufaransa bavuga ko Putin yabwiye Macron ko “bazatekereza kuri icyo cyifuzo.”
Gusa mu nyandiko y’ibyo bavuganye biboneka ko Kremlin isa n’ivuga ko kuri ibyo Putin nta cyizere yatanze .

Abategetsi mu Burusiya bavuze ko Putin yabwiye Macron ko “kugira ngo ingorane abantu bafite muri uwo mujyi zikemuke, abarwanyi ba Ukraine bagomba guhagarika kwirwanaho bagashyira intwaro hasi.”
Itangazo rya Kremlin rivuga ko Putin yahaye Macron “amakuru arambuye ku byemezo byafashwe n’igisirikare cy’Uburusiya mu guha ubufasha abaturage no kubavana” muri uyu mujyi wo ku nyanja y’umukara wagoswe.
Ukraine ishinja Uburusiya kwimura ku ngufu abanatu ibihumbi bubavana i Mariupol bakajyanwa mu bice bugenzura.
Intwaro zirasa imizinga z’abarusiya ziri mu nkengero za Mariupol

Ibi bikurikiye ibivugwa n’umukuru wa Mariupol ko ibisasu by’ubusuriya byishe abasivile benshi.
Vadym Boychenko, wakuwe muri uyu mujyi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abantu hafi 5,000 barimo abana bagera kuri 210, bapfuye kuva abarusiya batangiye kurasa uyu mujyi.
Matilda Bogner, ukuriye komisiyo ya ONU y’uburenganzira bwa muntu, yabwiye Reuters ko “muri Mariupol hashobora kuba harapfuye abantu ibihumbi, barimo n’abasivile”.



NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×