Ayo magambo ya Museveni yakuruye impaka: Umwumbati ushobora kuribwa mu ifunguro ryoroheje

Spread the love
Umwumbati ushobora kuribwa mu ifunguro ryoroheje

Ayo magambo ya Museveni yakuruye impaka mu gihe abamunenga bavuga ko byerekana ko nta gahunda igaragara afite yo guhangana n’ikibazo cy’ubuzima buhenze muri kino gihe.
Hano muri Ghana, twigeze kugira minisitiri w’imali mu myaka ya 1960 wagerageje kwisobanura ku izamuka ry’imisoro avuga ko abakene ritashoboraga kubagiraho ingaruka ngo kuko barya ubugari (gari) – ifunguro rikunzwe cyane rikozwe mu ifu y’imyumbati.

Icyo gihe, ubugari muri rusange bwari buzwi nk’icyo kurya cy’abakene kandi uwo muminisitiri yisobanuye avuga ko iyo wongeye amazi muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’ifu y’imyumbati, iratubuka cyane hakavamo ubugari buhagije abantu batatu.

Byari bihendutse kandi ukarya ugahaga.
Uwo muminisitiri kandi yashakaga kuvuga ariko ateruye ko abakene bataryaga umugati cyangwa umuceri cyangwa se ibindi biribwa bigezweho bitumijwe mu mahanga. Muri rusange ibi yavugaga muri icyo gihe byari ukuri.
Mu myaka yakurikiyeho twagize umujyanama wa leta wahanganye n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa avuga ko abantu bagombye kurya “kokonte” mu mwanya w’umuceri n’ibindi biribwa bitumizwa mu mahanga.


“Kokonte” ni ifunguro rikorwa mu ifu y’imyumbati kandi kimwe n’ibikomoka byose ku myumbati, byari bizwi ko ari ifunguro ry’abakene.
Perezida Museveni yanavuze ko na we ubwe arya imyumbati. Mu yandi magambo rero nta wagombye guterwa isoni zo kuboneka arya umwumbati kubera ko ubu usigaye warabaye ifunguro rifatwa na perezida.
Muri iyi minsi, iki gihingwa cyihanganira izuba ryinshi, kinavugwaho ko gifite ibyiza byinshi ku buzima – nko kuba imizi yacyo itarimo ‘gluten’ kandi kikaba gikize ku ntungamubiri ya C.

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV : 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×