Icyo gihe, ubugari muri rusange bwari buzwi nk’icyo kurya cy’abakene kandi uwo muminisitiri yisobanuye avuga ko iyo wongeye amazi muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’ifu y’imyumbati, iratubuka cyane hakavamo ubugari buhagije abantu batatu.
Byari bihendutse kandi ukarya ugahaga.
Uwo muminisitiri kandi yashakaga kuvuga ariko ateruye ko abakene bataryaga umugati cyangwa umuceri cyangwa se ibindi biribwa bigezweho bitumijwe mu mahanga. Muri rusange ibi yavugaga muri icyo gihe byari ukuri.
Mu myaka yakurikiyeho twagize umujyanama wa leta wahanganye n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa avuga ko abantu bagombye kurya “kokonte” mu mwanya w’umuceri n’ibindi biribwa bitumizwa mu mahanga.
“Kokonte” ni ifunguro rikorwa mu ifu y’imyumbati kandi kimwe n’ibikomoka byose ku myumbati, byari bizwi ko ari ifunguro ry’abakene.
Perezida Museveni yanavuze ko na we ubwe arya imyumbati. Mu yandi magambo rero nta wagombye guterwa isoni zo kuboneka arya umwumbati kubera ko ubu usigaye warabaye ifunguro rifatwa na perezida.
Muri iyi minsi, iki gihingwa cyihanganira izuba ryinshi, kinavugwaho ko gifite ibyiza byinshi ku buzima – nko kuba imizi yacyo itarimo ‘gluten’ kandi kikaba gikize ku ntungamubiri ya C.