
Hari amoko abiri y’ingenzi y’ibihingwa by’ibinyamizi biribwa muri Afurika y’uburengerazuba – imyumbati n’ibikoro.
Imyumbati iboneka umwaka wose, irahendutse kandi irazwi, ariko umuntu abivuze neza, umwumbati uzwi cyane nk’ikiribwa cy’abakene muri Afurika y’uburengerazuba.
Ikindi gihingwa kizwi cyane muri ako karere ni ibikoro, dore ko n’umwanditsi w’ibitabo uzwi cyane, Chinua Achebe, igikoro yakise umwami w’ibihingwa.
IBINDI BIKA
Umwumbati ushobora kuribwa mu ifunguro ryoroheje
Igikorwa cyo gukora ifu y’imyumbati mu nkengero z’umujyi wa Lomé muri Togo
Isarurwa ry’ibikoro riba ritegerejwe cyane muri Ghana, hari n’imihango idasanzwe ikorwa mbere yuko ibikoro bishya bitangira kuribwa kandi twambara imyambaro yacu myiza kugira ngo twizihize icyo gihingwa.
Umwumbati muri rusange ni ikiribwa cya buri munsi kandi kera ni wo wari utunze abakene n’abagaragu.
Numvise ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda arimo gukangurira abaturage b’igihugu cye kwibanda ku mwumbati mu gihe igiciro cy’ingano kirimo kizamuka cyane muri kino gihe ubuzima buhenze cyane hirya no hino ku isi.
Yaravuze ati: “Niba nta mugati uhari, rya umwumbati (muwogo).”
NewLatter Application For Free