HOSPITALITE Home » Uganda – Africa: Impamvu umwumbati wafasha kugira ngo ibiciro by'ibiribwa bidakomeza kwiyongera

Uganda – Africa: Impamvu umwumbati wafasha kugira ngo ibiciro by'ibiribwa bidakomeza kwiyongera

Spread the love
Mu ruhererekane URTV ibagezaho rw’amabaruwa y’abanyamakuru b’abanyafurika, Elizabeth Ohene wo muri Ghana yanditse ku kamo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yateye abaturage b’igihugu cye abagira inama yo kurya imyumbati mu gihe igiciro cy’ifu y’ingano gikomeje kuzamuka hirya no hino ku isi.

Hari amoko abiri y’ingenzi y’ibihingwa by’ibinyamizi biribwa muri Afurika y’uburengerazuba – imyumbati n’ibikoro.
Imyumbati iboneka umwaka wose, irahendutse kandi irazwi, ariko umuntu abivuze neza, umwumbati uzwi cyane nk’ikiribwa cy’abakene muri Afurika y’uburengerazuba.
Ikindi gihingwa kizwi cyane muri ako karere ni ibikoro, dore ko n’umwanditsi w’ibitabo uzwi cyane, Chinua Achebe, igikoro yakise umwami w’ibihingwa.

IBINDI BIKA

Umwumbati ushobora kuribwa mu ifunguro ryoroheje

Igikorwa cyo gukora ifu y’imyumbati mu nkengero z’umujyi wa Lomé muri Togo

‘Nizeye ko intambara yo muri Ukraine nirangira abanyafurika bazitabira cyane umwumbati’ – Elizabeth Ohene

Isarurwa ry’ibikoro riba ritegerejwe cyane muri Ghana, hari n’imihango idasanzwe ikorwa mbere yuko ibikoro bishya bitangira kuribwa kandi twambara imyambaro yacu myiza kugira ngo twizihize icyo gihingwa.
Umwumbati muri rusange ni ikiribwa cya buri munsi kandi kera ni wo wari utunze abakene n’abagaragu.
Numvise ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda arimo gukangurira abaturage b’igihugu cye kwibanda ku mwumbati mu gihe igiciro cy’ingano kirimo kizamuka cyane muri kino gihe ubuzima buhenze cyane hirya no hino ku isi.
Yaravuze ati: “Niba nta mugati uhari, rya umwumbati (muwogo).”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading