Mbacire umugani: Ubwoba bw'inyamaswa
Inkwavu uko zafashe iya mbere, zumva induru n’imirindi inyuma yazo, zikarushaho kugira ubwoba, noneho si ukwiruka zigasara. Izindi nyamaswa na zo zabona inkwavu zongeramo umurego – dore ko zizirusha kunyaruka – zikarushaho gukuka umutima no kwiheba.
Cyakora inkwavu ni zo cyane cyane zahaboneye amakuba: zazirikanaga umuntu wazirukanye azivuza amabuye aho zari ziryamye, ubwoba bugakomeza kuzica; zakebuka inyuma zikabona ibikoko byose biziriho, noneho umutima ugahaba.
Ubwo ariko intare yari yiryamiye mu ndiri yayo, ntacyo yishisha, itaramenya ibyabaye. Sinzi uko yaje kumva urusaku n’imirindi y’inyamaswa irakanguka. Irabyuka, irinanura, isohoka igomagira, iritegereza, ibona inyamaswa zose ziruka nk’izasaze. Iratontoma igira kabiri, iroshye ubwa gatatu, inyamaswa zose
zibura aho zirigitira, ni ko guhagarararira icyarimwe imbere y’umwami w’ishyamba. Ariko umutima wari wazishizemo rwose, zituragurwa. Iby’umuriro byo ntizari zikibitekereza, kuko umutontomo w’intare wari wazikangaranyije.
Intare ihera ku nzovu, iyibazanya uburakari bwinshi, iti « mwa bugoryi mwe, murirukanwa n’iki bene ako kageni ?» Inzovu ziti « twabonye imbogo zihunga umuriro, zivuga ko ishyamba ryahiye, tubona ko na twe ntaho dusigaye, duherako tuzikurikira.»
Intare ibaza impyisi iti « ni iki cyabateye ubwoba?» Impyisi ziti « twabonye ingeragere ziruka zihunga, dukeka ko ishyamba ryahiye, na twe turiruka.» Ubwo zungamo zivuga cyane ziti « kandi Nyagasani, ntuyobewe na we ko iyo ishyamba rihiye tugomba guhunga.»
Intare ibaza ingeragere iti « mwirukanywe n’iki?» Ingeragere ziti « twabonye inkwavu ziruka, tubona ko hari ikiziteye, na twe turahunga.» Irashyira iza kugera ku nkwavu irazibaza iti «ni iki cyabateye guhunga, mugatera imvururu mu zindi nyamaswa, ishyamba mukaritera hejuru, none mukaba mwambujije gusinzira ?»
Rwa rukwavu Nyirabayazana rusubiza intare ruti « umva Nyagasani icyabiteye, nari nihundagariye mu gacucu munsi y’igiti cy’ipapayi ntangiye guhondobera, numva ikintu kinini rwose kimeze nk’ibuye kinyikubise iruhande. Ubwo mperako ndabaduka ngenda niruka mpunga mwene muntu.
Uko niruka nihuta, bigeza aho nza gutekereza ko ryaba ari ipapayi ryahubutse mu giti rikangwa iruhande. Ni uko nkomeza kwirukanka kuko nta cyemezo nari mfite. Ngo ngere ahitaruye, nkebuka inyuma gatoya, nsanga inyamaswa zose zo mu ishyamba ziruka zinkurikiye. Nkuka umutima cyane, ni bwo nkuyemo nkomeza guhunga.»
Intare imaze kubyumva isanga nta buryarya, nta n’ifuti, ahubwo ari ubucucu inyamaswa ziyokamiwe iyo ziva zikagera. Bigeze aho ibitwenge birayitwara, maze itembagara aho ngaho ! Nuko izindi nyamaswa uko zagateraniye aho zose zikorwa n’isoni zisubira imwe iwayo indi iwayo.