Hirya no hino hari Ibitare n’amabuye manini y’ahantu nyaburanga nk’Urutare rwa Ndaba (Karongi), urutare rwa Kamegeli (Ruhango) n’urutare rwa Ngarama (Gicumbi). Abanyarwanda nyamwishi ni abakirisitu, n’ubwo bigabanyije mu madini atandukanye. Mu mwaka w’ 2006, abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bari 56.5% by’abaturage bose, 37.1% ari Abaporotesitanti; 11.1% bari Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi; 4.6% ari Abayisilamu; 1.7% ntibari bafite aho babarizwa, na ho 0.1% babarizwaga mu idini gakondo. Mbere, amashyamba yo mu Rwanda yatuwemo n’abaturage batandukanye, baturutse hirya no hino muri Afurika, bituma baremamo ibihugu byinshi. Igihugu cyitwa u Rwanda nyirizina, cyategekwaga n’Abanyiginya, cyabaga ahitwa i Gasabo ho mu karere ka Gasabo, amateka agaragaza ko cyahanzwe ahasaga mu mwaka w’1000. Gihanga Ngomjana niwe wahanze ingoma Nyiginya y’i Gasabo, ahasaga mu w’1090, akaba ari nawe ubimburira itonde ry’Abami b’umushumi. Aha byumvikana neza ko, mbere y’uko Gihanga ahanga ingoma ye i Gasabo, hariho ibindi bihugu byari byarahanzwe mbere, nyuma bikaza kwegukira u Rwanda. Muri ibyo bihugu twavuga nka: u Bungwe byategekwaga n’Ibikomangoma by’Abenengwe by’i Ngozi mu Burundi, u Bwanacyambwe kimwe n’u Buliza, byategekwaga n’Abasinga b’Abongera n’ibindi. Igihugu kitaritwa u Rwanda rugari rwa Gasabo, ni ukuvuga hakitwa Ingoma Ngabe y’u Rwanda rwa Gasabo, cyari kigizwe n’imirenge 6 igize Akarere ka Gasabo ariyo: NDUBA, BUMBOGO, GIKOMERO, RUSORORO na GICACA. Muri make ni imirenge yari igize Komini Gikomero yose. Umurwa mukuru w’Ingoma y’i Gasabo wari Kigali ka Gasabo mu murenge wa Rutunga (kuri ubu), ho mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.