HOSPITALITE Home » Amatora yo muri Kenya: Minisitiri avuga ko leta itazafunga internet

Amatora yo muri Kenya: Minisitiri avuga ko leta itazafunga internet

Spread the love

Leta ya Kenya yahosheje ubwoba bwuko umurongo wa internet ushobora gufungwa mbere y’amatora yo ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani.
Minisitiri w’itumanaho Joseph Mucheru yamaganye ibisabwa n’akanama k’ubugenzuzi (National Cohesion and Integration Commission, NCIC) byuko ibikorwa bya Facebook bihagarikwa muri iki gihugu kubera imvugo y’urwango.
Mu gihe Abanya-Kenya bitegura gutora abandi bategetsi – barimo na Perezida, Minisitiri Mucheru yongeye kwemeza ko leta ishishikajwe n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu butumwa yatangaje kuri Twitter, Minisitiri Mucheru yibajije ku ngingo y’amategeko akanama NCIC kisunze mu gusaba ko ibikorwa bya Facebook bihagarikwa mu gihugu.Ku wa gatanu, ako kanama kategetse Facebook – ubu ifitwe na kompanyi Meta – kuvugurura uburyo igenzura ibishyirwa kuri urwo rubuga mu gihe kitarenze iminsi irindwi, bitaba ibyo igahagarikwa.

Muri raporo yayo yatangajwe ku wa kane, imiryango y’ubuvugizi, Global Witness na Foxglove, yavuze ko Meta yemeye amatangazo yo kwamamaza ateza imbere imvugo y’urwango no gukangurira imyivumbagatanyo mbere y’amatora.
Meta ivuga ko yongereye imbaraga ibikorwa byo kugenzura ibitangazwa ku mbuga zayo, kuburyo bizayorohera gutahura no gukuraho ibyatangajwe bishobora guteza urugomo rushingiye ku matora.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading