HOSPITALITE Home » Kenya: Ishyaka rya Ruto rirahakana gushaka gukuraho manda za perezida

Kenya: Ishyaka rya Ruto rirahakana gushaka gukuraho manda za perezida

Spread the love

Ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi muri Kenya rirahakana ko rifite akaboko mu busabe bw’umwe mu badepite baryo wasabye guhindura ingingo ya manda z’umukuru w’igihugu.

Perezida William Ruto ari gutegeka kuri manda ya mbere nyuma yo gutsinda amatora muri Kanama(8)

Itegekonshinga rya Kenya ryemerera perezida gutegeka manda ebyiri gusa z’imyaka itanu, itanu.

Ariko umudepite witwa Salah Yakub, mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko ihuriro riri ku butegetsi rizasaba ivugururwa ry’itegekonshinga izo manda zikavaho ahubwo perezida w’igihugu akaba atagomba kuba arengeje imyaka 75.

Impinduka nk’izo zakwemerwa gusa habayeho amatora ya referandumu. Ibyo byashoboka bikaba byatuma Perezida William Ruto w’imyaka 55, ategeka imyaka 20.

Ibyavuzwe n’uyu mudepite byaramaganwe bikomeye muri Kenya, ishyaka UDA rya Ruto ryaje kwitandukanya n’ibyavuzwe n’uwo mudepite.

Mu butumwa ryashyize kuri Twitter, iri shyaka ryagize riti:

“Ishyaka ntabwo riri muri ibyo biganiro bireba manda. Ishyaka rihugiye mu gushyira mu bikorwa imigambi [y’ibyo Perezida Ruto yasezeranyije] kandi ntabwo rizarangazwa n’ibyo ku ruhande.”

Bobi Wine, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yasabye abanyakenya kuba maso ngo batamera nk’uko byagenze ubwo Perezida Yoweri Museveni yahinduye manda z’umukuru w’igihugu.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading