HOSPITALITE Home » Utegetswe gushaka abagore batanu cyangwa ugafungwa. Abagabo muri Eswatini bararira ayo kwarika.

Utegetswe gushaka abagore batanu cyangwa ugafungwa. Abagabo muri Eswatini bararira ayo kwarika.

Spread the love

Uyu mwami wabaye ikimenyabose ku isi ariwe Mswati III uyobora eSwatini yahoze yitwa Swaziland aherutse guca iteka ko mu rwego rwo kurwanya kugumirwa ku bagore, buri mugabo muricyo gihugu ategetswe kurongora abagore batari munsi ya batanu. Ibi bivuze ko uzabasha no gushaka abarenze abo ntakibazo abyemerewe kandi ko na leta izamufasha, ahubwo ikibazo kiri kutazabasha gushaka abagore byibuze batanu kuko we ashobora gufungwa.

Atanga iri tegeko, Mswati yavuze ko buri mugabo agomba gushaka abagore byibuze batanu, ndetse yemera ko leta izabasha ikishyura ibizakenerwa mu bukwe byose, ndetse ko izajya ibagurira inzu, umwami Mswati ati: “gahunda nuku iteye ‘rongora abagore batanu leta irakwizeza ko izagukorera ubukwe uko ubishaka ndetse ko izagurira inzu abo bagore bose” ntibyaciriye aho kuko uyu mwami yavuze ko umugore cyangwa umugabo utazashaka kubahiriza iryo tegeko azakatirwa igifungo cya burundu.

Umwami Mswati III uyobora eSwatini

Iri tegeko rya Mswati ngo rigamije gufasha abakobwa kubona abagabo byihuse, bityo bikazafasha mu guca cyangwa kugabanya abakobwa bagumirwa, yemeza ko uko umugabo ashaka abagore benshi, hari abakobwa aba akuye murugo bityo bakaba batakigumiwe. Uyu mwami uvuga ko abagore mu gihugu cye ari benshi cyane kurusha abagabo, ngo byaba ari ikibazo gikomeye hari benshi batabashije kubona abagabo nukuntu icyo gihugu ngo cyuzuye amasugi menshi.

Ikibazo cyo kugumirwa wowe wumva cyacika gute?

Bivugwa kandi ko uwo mwanzuro ngo yawufashe nyuma yuko bigaragaye ko abagabo ngo bakomeje kubura ari nako amasugi akomeza kwiyongera muricyo gihugu. Uyu mwami kandi ibyo ategeka we yamaze kubishyira mu bikorwa cyera cyane kuko ubu afite abagore 15 ndetse n’abana basaga 25. Ariko kandi ni mugihe kuko se wuyu mwami we, yari afite abagore 70 n’abana basaga 150.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading