HOSPITALITE Home » Faustin Twagiramungu, wanenze bikomeye MRND na FPR, yari muntu ki?

Faustin Twagiramungu, wanenze bikomeye MRND na FPR, yari muntu ki?

Spread the love

Faustin Twagiramungu, wapfiriye mu Bubiligi ku wa gatandatu ku myaka 78, azwi nk’umunyapolitiki utararyaga iminwa mu kwamagana ibyo yafataga nk’akarengane gakorwa n’ubutegetsi, mbere na nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Itangazo ry’umuryango we, URTV yabonye, rivuga ko yazize “urupfu rutunguranye”.

Faustin Twagiramungu mu kiganiro na BBC mu Bubiligi mu 2017

Abamunenga bavuga ko mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, yari umuntu wa hafi y’umutwe w’inyeshyamba washakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Twagiramungu, Umuhutu wo mu muryango (clan) w’Abasinga, yavukiye i Cyangugu mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ubwo amashyaka menshi yongeraga kubaho mu Rwanda mu 1991 – nyuma y’imyaka hafi 20 MRND ari yo shyaka rukumbi mu gihugu, Twagiramungu yari mu ishyaka rya MDR (Mouvement Démocratique Républicain), yaje no kuyobora, ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’uwari Perezida Juvénal Habyarimana.

Azwiho guharanira ko Abanyarwanda bose baba mu gihugu mu bwisanzure, byatumye ashyigikira ko abari mu nyeshyamba za FPR-Inkotanyi, zari zarateye u Rwanda mu Kwakira (10) mu 1990, na bo bafite uburenganzira ku gihugu nk’abandi Banyarwanda.

‘Muri politike nabaye nk’agapira k’itenesi’

Ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku itariki ya 6 Mata (4) mu 1994 – ibyabaye imbarutso ya jenoside, Twagiramungu yari umwe mu Bahutu b’ibitekerezo bitari iby’ubuhezanguni bashakishijwe ngo bicwe mu minsi ya mbere.

Mu 2019, Twagiramungu – wanamenyekanye mbere ya jenoside ku gahimbano ka Rukokoma – yabwiye BBC Gahuzamiryango mu kiganiro Imvo n’Imvano ati:

“Muri politike nagiyemo, abo narwanyaga mu gihugu, ni ukuvuga ko twashakaga demokarasi…kubarwanya mu buryo bwa politike, sinigeze mfata intwaro, kugeza na n’ubu nta ntwaro nari nafata mu ntoki, ariko numvaga ko ibintu bya MRND bigomba guhinduka, tugashaka demokarasi.

“… Hari ikibazo cy’Inkotanyi, nkazifata nk’impunzi mvuga nti ‘zigomba gutaha iwabo i Rwanda’. Ntabwo rero irya politike yo kuvuga ngo ikirahuri cyaruzuye jye nayemeraga.

“Kuba naravugaga ayo magambo, abenshi ntibabyumvise neza. Wagira ngo muri politike nagiyemo nabaye nk’agapira k’itenesi, Inkotanyi zigakubita n’abari mu gihugu icyo gihe bari muri guverinoma cyangwa abo twari duhanganye mu bya politike atari ukurwana, na bo bagakubita.

“Abo mu Rwanda baravugaga bati ‘Twagiramungu ni Inyenzi [Inkotanyi] kabuhariwe, nta no kuba twamugirira icyizere’.”

Muri iyo Imvo n’Imvano yo mu 2019, Twagiramungu anahakana ibivugwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda bw’ubu ko abasirikare ba FPR ari bo bamurokoye, akanavuga ko benshi bo mu muryango we bishwe mu gihe cya jenoside kandi bari Abahutu, bazira kuba bari bafitanye isano na we.

Yavuze ko kurokoka kwe abicyesha uwari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Agathe Uwilingiyimana, bari bari no mu ishyaka rimwe, wahamagaye iwe kuri telefone ku itariki ya 6 Mata mu 1994, akamusaba guhunga kuko bari barimo guhigwa. Uwilingiyimana we yishwe n’abari abasirikare b’u Rwanda (FAR).

Ati: “Nta cyo Inkotanyi zamariye… Jyewe n’abana banjye nta cyo bamfashije.”

Ku itariki 19 Mata mu 1994, Twagiramungu avuga ko ari bwo yavuye kwa Jenerali Majoro Roméo Dallaire, wari ukuriye ingabo z’ubutumwa bwa ONU mu Rwanda (MINUAR) , aho yari amaze ibyumweru bibiri, ahungira i Nairobi muri Kenya mu ndege, nyuma agera mu Bubiligi.

‘Nta koti ry’Inkotanyi nigeze nambara’

Bijyanye n’ibyari bikubiye mu masezerano ya Arusha hagati ya FPR n’iyari leta y’u Rwanda, Twagiramungu yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ku butegetsi bwa FPR, ku itariki ya 19 Nyakanga (7) mu 1994.

Yaje kwegura muri Kanama (8) mu 1995, mu byo yinubiraga harimo no kuba ngo nta cyakorwaga ku Bahutu bakomezaga kwicwa.

Twagiramungu yahise yongera guhungira mu Bubiligi.

Yasubiye mu Rwanda mu 2003 agiye kwiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora ya pereza, aho yatangajwe ko yagize amajwi 3.6% muri ayo matora yo ku itariki ya 25 Kanama mu 2003.

Yatsinzwe na Perezida Kagame ku majwi 95%, ariko ayo matora Twagiramungu yavuze ko yaranzwemo uburiganya.

Nyuma y’ayo matora, Twagiramungu yahise asubira mu Bubiligi, aza no kubona ubwenegihugu bw’Ububiligi, anashinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu buhungiro, RDI-Rwanda Rwiza, yari ayoboye.

Mu 2017, Perezida Kagame, mu kiganiro n’igitangazamakuru cy’igihugu (RBA), yavuze ko ubwo Twagiramungu yari agarutse mu Rwanda atangiye kuba Minisitiri w’intebe mu 1994, ikoti yambaye ryaguzwe mu mafaranga y’imisanzu ya FPR.

Muri cya kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC Gahuzamiryango cyo mu 2019, Twagiramungu yarabihakanye, ati:

“… Kugenda bansebya ko nari umutindi, naratiriye agakoti… Ni bacye bandushaga kwambara neza mu Rwanda, amakoti rero nari nyafite, sinagiye kurahira ngombye gutira ikoti Inkotanyi.

“Nta koti rero ry’Inkotanyi nigeze nambara. Nta kintu ngomba Inkotanyi.”

‘Nkunda Abanyarwanda’

Faustin Twagiramungu yagiye avuga ko hari abambuwe uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe mu 1994, kandi ko nta bumwe bwa nyabwo buzabaho ibyo bidahindutse.

Mu 2021, leta y’u Rwanda yatangaje ko ubwiyunge mu Banyarwanda bwari bugeze kuri 94%.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango mu 2019, Twagiramungu yagize ati:

“Igituma babwira urubyiruko ko ndi umuntu mubi, ko nta cyo batankoreye, ko banguriye n’agakote ko kwambara, ko iteka mba nshaka ubutegetsi… kandi nagera aho ngaho ngashaka kubasebya hanze, ntabwo mbasebya.

“Mvuga iby’ukuri, igihe nzaba nkirimo umwuka kandi nzakomeza mbivuge, na bo bazavuge ibyo bashaka byo kunsebya.

“Nkunda Abanyarwanda, ikintu nshaka ni kimwe… ndashaka ko Abanyarwanda baba Umunyarwanda umwe.

“[Ubutegetsi bw’u Rwanda] Babona ko gukomeza kuvuga ayo magambo meza mbwira rubanda, yatuma rubanda inyemera cyangwa se ikankunda. Numva nta kindi bandwanyiriza.

“Ariko ibyiza jye nababwira ko bajya bavuga amagambo nk’ayanjye, noneho nanjye nzaceceka. Ni ibyo.”

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading