Muri 1860 nyina yarashaje(“yarapfuye”) amusigira ibihumbi 8 (ni amadolari).Yakomeye ku nama za se,akorana umwete, nta n’igiceri iki kimwe kiguye hasi!
Muri 1865 se yarashaje nawe,ariko amusigira umutungo ufite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari.
Muri uwo mwaka 1865,nyirasenge utaragiraga abana nawe yarashaje,ariko asiga yanditse ko 1/2 cy’umutungo we kizahabwa uyu mukobwa, ikindi gice (miliyoni 2 z’amadolari)kigakora ibikorwa by’ubugiraneza.Ibyo yarabyanze, ahimba inyandiko yindi igaragaza ko byose ari we muragwa wabyo nta n’urumiya uru rumwe ruvuyemo,ariko urukiko rutahura ko iyo nyandiko ye yari “indyogo”!
Ntiyanyuzwe,yirukanishije wa mucamanza waruciye,birangira iby’ubugiraneza biburijwemo,yose arayikubira!
Yashatse umugabo nawe wari umunyemari uyobora ama Banki babyarana hungu na kobwa.
✓Yatandukanye n’umugabo we bapfa GUSESAGURA.Uwo mugabo yaje kwicwa n’umutima muri 1902.
Uyu mugore utangaje yakomeje gukira cyane ashora imali mu bibanza i New York,mu mabuye y’agaciro,muri za gari ya moshi, aragenda aba umuherwe utinyitse kandi wubashywe cyane.
Ibanga rye? KUDASESAGURA!
✓Yabaga mu kazu gato cyane
✓Ntiyakarabaga intoki kugira ngo adasesagura isabuni n’amazi
✓Yaryaga rimwe gusa ku munsi kugira ngo adasesagura (kandi nabwo akarya porici akayishyushya ku kuma gato kugira ngo atamara Gaz vuba) cyangwa akagura utugati na cookies
twa make
✓Ntabyo kwakira abashyitsi baje kurya iwe,nta birori,nta gutaha ubukwe
✓Yiyuhagiraga amazi akonje no mu mbeho kugira ngo agabanye fagitire ya Gaz.
✓Iyo yajyaga mu ngendo,yashakishaga utu Lodges (uducumbi) twa make cyane.Ntiyajyaga mu ma hotels
yo ku rwego rwe!
✓Yigeze kumara ijoro ryose ashakisha aga timbre katakaye mu nzu,gafite agaciro n’imiya ebyiri 2 cents.
✓Yambaraga ikanzu imwe y’umukara,akagura indi ari uko ishaje,ntiyahinduraga ikariso kuko n’ubundi ntawe yayerekaga!
✓Yivurizaga mu mavuriro ya rusange/ya Leta,ntiyajyaga mu yigenga kuko yarahendaga!Yanze ko umwana we abagwa(operation) kuko yabonaga bihenze cyane, amadolari 150 yose??!!!! Byamuvuriyemo gucibwa akaguru!!
Nawe ubwe yanze kubagwa kuko byahendaga (amadolari 150),yumvaga ari akayabo!
✓Yabujije umuhungu we kurongora ngo batazamurira amafaranga! Kurongora ni ugusesagura!!
Muri 1916 yapfuye ashaje neza, afite miliyari 4 na miliyoni 400 z’amadolari! Byose yabisigiye abana be bombi yabujije gushaka,nabo baza gupfa babura uwo babiraga nuko amaherezo bikoreshwa icyo atashakaga:
AMAFARANGA YE YAGIYE MU BIKORWA BY’UBUGIRANEZA BIFASHA ABABABAYE!!
NewLatter Application For Free
Ariko inkuru ziragwira, ngumiwe gusa nta kindi narenzaho. Nzibera uku mbaye ho birahagije. Iby’abakire sinabivamo.