1. Ingoma y’u Bugamba-Kigamba
3. Ingoma y’u Bugara
Iyi ngoma yategekwaga n’Abami b’Abacyaha. Ikirangabwoko cyabo cyari IMPYISI, ingoma-ngabe yabo yari RUGARA.
Icyo gihugu cyabumbaga ibihugu bikikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo (Komini Ruhondo na Cyeru ho mu Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Burera), kigashora muri Mukungwa na Base (Komini Kigombe, Nyakinama na Nyamutera, ubu ni mu Karere ka Musanze).
Umwami wa bo wamamaye ni NZIRA YA MURAMIRA, umwami w’u Bugara wahiritswe ku mayeri ya Ruganzu Ndoli yigize “Cyambarantama”.
4. Ingoma ya Nduga
Ubwami bwa Nduga bwari ubw’Ababanda, ikirangabwoko cyabo cyari IGIKONA. Ingoma-ngabe yabo yari NYABIHINDA.
Nduga y’Ababanda nacyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye mu bihe byo hambere.
Nduga ngari yari ibumbye Perefegitura ya GITARAMA yose uko yakabaye (Muhanga, Kamonyi na Ruhango) ukongeraho na Nyabisindu, Shyanda, Ntyazo na Muyira ho muri Butare (mu Karere ka Nyanza n’agace gato ka Huye).
Umwami wa Nduga y’Ababanda uzwi cyane ni MASHIRA WA NKUBA YA SABUGABO.
Uyu yivuganywe na Sebukwe Mibambwe I Mutabazi Sekarongoro umwami w’i Rwanda rwa Gasabo. Mashira amaze gupfa, bamushyize mu mandwa, akabandwa n’abantu bari bazi icyo gihugu.
Ababanda bari batunze inka nyinshi.
5. Ingoma y’u Bwanamwali
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma-ngabe yabo ikitwa RUGORUHINDINGOMA. Babarizwaga muri Komini Giciye ho muri Gisenyi, ubu ni mu karere ka Nyabihu.
Amateka ntabwo agaragaza neza abami bategetse icyo gihugu.
NewLatter Application For Free