Habaga n’izindi ngoma z’ibyegera by’ingabe:
– Gatsindamiko yari indamutsa ya Yuhi Musinga
– Rucabagome na Ntibushuba Kigeli Rwabugili yanyaze Kabego Umwami w’Ijwi
– Rugiramisango yaremwe na Kigeli Ndabarasa, iza guhira ku Rucunshu.
Ku ngoma ye, Yuhi Musinga yaremye indi ngoma yasimburaga iyakongotse ubwo byacikaga ku Rucunshu. Kalinga yari ingabe ndanga-sumbwe no ku zindi ngoma.
– Yarahekwaga igihe cy’imihango y’umuganura n’igihe cy’ubwihisho,
– Yashyikirizwaga umuganura,
– Yarambikwaga mu mihango, ikambara imyishywa n’imirembe,
– Yavugirizwaga izindi ngoma z’imivugo ikanabikirwa,
– Yabikirwaga umwami yatanze, umwiru w’Umutege akayicaho indasago ashatu,
– Yarasigwaga mu iyimikwa ry’umwami, igasigwa mbere y’izindi igasigwa amaraso y’inka bereje, uruhu rw’iyo nka rukambikwa undi mwami uzima igihe cyo kumwimika,
– Yagiraga umunyakalinga wayo wo kwa Cyenge cya Ndungutse mu Musenyi, n’umugaragu wayo wo mu Benenyamigezi bo mu Busigi.
1.1.1. Indamutsa (iramutsa umwami)
Umwami wabaga wimye yagombaga kugira Indamutsa ye ikamuberaimpuza n’ingabe, ikamubera impuza na rubanda, mbega ikaba impuza-gihugu n’ingabe y’ikirenga.
Indamutsa yabaga ari ingoma iringaniye, ikaba ingoma iramutsa umwami ku gasusuruko, igatanga ibihe by’imibonano n’imirimo.
Indamutsa yavuzwaga n’Umwiru wo mu Banyakalinga, umwiru wo kwa Gitandura wo mu Bashiramujinya. Bari abo kwa Cyenge cya Ndungutse bari batuye mu Musenyi.
Bazanaga ingoma baklayishyira imbere y’Igitabo cy’Intarengwa, bakayikubita umurishyo inshuro eshatu banoshereza.
Igihumurizo Nyampundu kikayihumuriza inshuro eshatu bongeranya.
Umwami yabaga yicaye ku irembo imbere y’Igitabo cy’Intarengwa, bakaba bashyize imbuto z’amasaka n’iz’uburo mu gicuba, bakazihereza umwami bati: “Uri umutangambuto, na we uzazihereze abandi”
Indamutsa yamaraga kuramutsa Umwami na we akajya gukomera mu mashyi ingabe ngo “Ganza, Agiriza, Tsinda amahanga”.
Yabanzaga Kalinga, akayiramutsa muri ayo magambo, akajya kuri Cyimumugizi ndetse na Kigarutse asubira muri ayo magambo.
NewLatter Application For Free