Itorero ry’abangilikani mu Rwanda ntiryitabiriye inama nkuru yabangilikani ku Isi ibera mu Bwongereza buri myaka 10 izwi nka Lambeth Conference yatangiye mu ntangiriro ziki cyumweru cyatangiye ku wa 25 Nyakanga 2022.
Ibi byatumye bamwe mu bakirisitu b’iri torero bibaza niba atari inzira yo kwitandukanye burundu n’itorero ryo mu Bwongereza, ariko impungenge zikaba ko itorero ryo mu Rwanda rishobora guhomba inyungu zakuraga mu kwihuza n’andi matorero rikomokaho.
Ku rundi ruhande, iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’itorero ryabangilkani ku Isi barenga 650 bari kumwe n’abafasha babo barenga 480. Usibye ikibazo batumva kimwe cyo gushyingira abaryamana bahuje ibitsina muri iri torero kizigwaho, hari n’ibindi bizigirwamo birimo kurwanya ubukene, ihindagurika ry’ikirere n’amahoro.
ICYITONDERWA: Iri dini na kera na kare rijya gushingwa byaturutse ku kibazo gifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe Umwami w’Ubwongereza yari yashatse undi mugore wa kabiri, i Roma babyanze (batemeye ubuharike) bahera aho biyonkora kuri kiriziya yaho, Idini ry’Ubwongereza riza rityo (Eglise Anglicane) ; ngirango unabona ko uretse kuba abariyobora batunga abagore ubundi ni nk’aho ntacyo batandukaniyeho Na Kiliziya y’i Roma. Tuzabibagezaho mu nkuru itaha kuri iri dini n’udushya turiranga kuva ryashingwa.