Headlines

Liberia: Gusaza ni gusahurwa koko; Perezida mushya yananiwe kurangiza ijambo rye ryo kurahira!

Spread the love
Rate this post

Perezida mushya wa Liberia Joseph Boakai yananiwe kurangiza ijambo rye nyuma yo kurahira maze avanwa kuri ‘podium’ mu muhango wo kurahira.

Perezida Boakai bagerageje kumuhungiza n’urupapuro ariko kurangiza ijambo rye biramunanira

Boakai w’imyaka 79, yari amaze iminota isaga 30 avuga ijambo rye ubwo byabonekaga neza ko gukomeza birimo kwanga.

Yananiwe ubugira kabiri gukomeza, bituma uwo muhango usubikwa.

Amakuru amwe avuga ko yaba yagowe n’ubushyuhe bukabije ubwo igipimo cyari kirenze 30C.

Amashusho yarekanye umugabo iruhande rwe arimo kumuhungiza urupapuro mu maso, mbere y’uko bamuvana aho bakamujyana.

Byageze aho Boakai yarangije kurahirira kuba perezida, ukuze kurusha abandi Liberia igize, mu muhango wabereye mu nyubako yitwa Capitol, ikoreramo Inteko ishingamategeko mu murwa mukuru Monrovia.

Nyuma y’uko avanywe aho, visi perezida mushya Jeremiah Koung yafashe ijambo aganiriza abatumiwe maze abaherekeza gusangira ifunguro ryari ryateguwe.

Boakai yatsinze arusha amajwi macye uwari perezida, icyamamare mu mupira w’amaguru George Weah, mu matora yo mu Ugushyingo(11) gushize.

Amakenga ku magara ya Boakai ni ikibazo cyagarukaga mu kwiyamamaza kwe, gusa yabwiye BBC ko afite amagara mazima kandi “imyaka ikwiye kuba umugisha kuri iki gihugu”.

Mbere y’uko ananirwa gukomeza ijambo rye, Boakai yagize ati: “Amatora yararangiye, ibyo kubogama bigomba gusimburwa no guteza imbere Liberia.”

Yongeraho ati: “Naje kugarura icyizere cyacu”, avuga kandi ko azagarura agaciro mu nzego za leta n’amategeko akubahirizwa.

Kugeza mu 2018 Boakai yari visi perezida muri guverinoma ya perezida Ellen Johnson Sirleaf wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Mu Ugushyingo mu matora aheruka Boakai yatsinze Weah amurusha amajwi arenga gato 20,000 gusa.

Boakai kandi yari yariyamamaje mu matora ya 2017 ariko Weah aramutsinda icyo gihe aba perezida muto kurusha abandi mu mateka ya Liberia.

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×