Umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine yumvikanishije ko azasimbuza bamwe mu bayobozi ba gisirikare bo ku rugamba rwo mu burasirazuba.
Koloneli Jenerali Oleksandr Syrskyi yavuze ko nyuma y’iminsi itatu yamaze akorera muri ako gace, yabonye impamvu imitwe (brigade) imwe y’ingabo yashoboye guhagarika ibitero by’Uburusiya, mu gihe indi mitwe itabishoboye.
Bibaye nyuma yuko Ukraine ikuye abasirikare bayo i Avdiivka – umujyi w’ingenzi wo mu burasirazuba wagoswe n’abasirikare b’Uburusiya.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurokora ubuzima.
Umujyi wa Avdiivka wari umaze amezi uberamo imirwano ikaze, ndetse wabaye umujyi w’urugamba kuva mu 2014, ubwo abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya bafataga ibice binini by’uturere twa Donetsk na Luhansk two mu burasirazuba bwa Ukraine.
Ifatwa rya Avdiivka ni impinduka ya mbere ikomeye ibayeho mu murongo w’imbere ku rugamba wa kilometero zirenga 1,000, kuva abasirikare b’Uburusiya bafata umujyi byegeranye wa Bakhmut muri Gicurasi (5) mu 2023.
Muri iki cyumweru, igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyavuye mu bindi byaro bibiri biri hafi ya Avdiivka, gitakaza ubundi butaka mu gihe intwaro n’amasasu Ukraine ihabwa n’inshuti zayo zo mu burengerazuba bw’isi, birimo kuba bicye.
Jenerali Syrskyi yavuze ko azahindura ba komanda batanga amategeko bagakora n’ibikorwa bishyira mu kaga ubuzima bw’abasirikare babo.
Yanditse ku rubuga Telegram ati: “Mbere na mbere, biterwa na komanda wa brigade, urwego rwe rw’amahugurwa, ubunararibonye, ubushobozi bwo gufata ibyemezo bikwiye kandi birimo gushyira mu gaciro no gusobanukirwa inshingano yuzuye ku gukora imirimo yahawe no ku buzima n’amagara y’abo ayoboye.
“Nta gushidikanya, urwego rw’amahugurwa no guhuza ibikorwa by’icyicaro gikuru cya brigade, aho komanda akoreshereza ububasha bwe, bigira uruhare runini cyane.
“Ku bw’iyo mpamvu, nohereje amatsinda y’impuguke muri za brigade zirimo ibibazo mu kwitegura ko icyicaro gikuru kihohereza ubunararibonye n’ubufasha.”
Ariko Jenerali Syrskyi yashimye za brigade zimwe, ndetse asezeranya – nyuma yo kumva imitwe y’ingabo iri ku murongo w’imbere w’urugamba – gutanga abasirikare bo gufasha, amasasu n’ubuzobere bwo kubafasha.
Yashimangiye ko uko ibintu bimeze ku murongo w’imbere wo ku rugamba “biracyagoye, ariko biragenzuwe”.
Ku rundi ruhande mu Burusiya, inyubako ebyiri zo mu mujyi wa St Petersburg zangijwe ndetse abantu bahungishijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nyuma yuko abahatuye batangaje ko bumvise igiturika cyane cyakuyeho amadirishya.
Alexander Beglov, Guverineri wa St Petersburg, yavuze ko “ibyabaye” byabereye mu karere ka Krasnogvardeysky ko mu burasirazuba bw’uwo mujyi.
Beglov yavuze ko nta bantu bapfuye cyangwa abakomeretse, ariko ko abahatuye bahungishijwe bakurwa mu macumbi yabo, ntiyasobanura icyateye ibyabaye cyangwa ubwoko bwacyo.
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko bishobora kuba byatewe n’indege nto y’intambara itarimo umupilote (drone) ya Ukraine yahanuwe, yari irimo kwerekeza ku bubiko bw’ibitoro buri hafi aho, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) cyangwa ibitangazamakuru bya leta ntibiremeza ibyo.
Hagati aho muri Ukraine, abategetsi bavuze ko abantu babiri bishwe naho abandi bantu umunani barakomereka, nyuma yuko kuri uyu wa gatandatu drone y’Uburusiya iguye mu nyubako y’amacumbi mu mujyi wo mu majyepfo uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Odesa.
NewLatter Application For Free