HOSPITALITE Home » Museveni kuri ambasaderi wa US: ‘Nta muntu ushobora kuduha amabwiriza’

Museveni kuri ambasaderi wa US: ‘Nta muntu ushobora kuduha amabwiriza’

Spread the love

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni kuri uyu wa kane arahura n’ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye (ONU/UN).

Linda Thomas-Greenfield araba asuye Kampala nyuma y’iminsi ishize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov na we asuye uyu mujyi.

Aganira n’umunyamakuru Alan Kasujja mu kiganiro Africa Daily podcast, Perezida Museveni yavuze ko Thomas-Greenfield ari inshuti ye nziza cyane, ko “ahawe ikaze igihe icyo ari cyo cyose”.

Ariko abajijwe niba hari amabwiriza Thomas-Greenfield aba amuzaniye avuye i Washington, Perezida Museveni yavuze ko “nta muntu n’umwe ushobora kuduha amabwiriza”. Yavuze ko Uganda iha ikaze imfashanyo y’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba (Amerika n’Uburayi), ariko ashimangira ko iki gihugu gishobora gukomeza kubaho, ndetse kikanabaho neza, nta mfashanyo.

Museveni yavuze ko nta kugerageza kwigeze kubaho ko kugena aho Uganda ihagaze ku ntambara yo muri Ukraine.
Uganda yabaye kimwe mu bihugu 16 by’Afurika byifashe mu matora ku mwanzuro wa ONU usaba ko Uburusiya buhagarika igitero cyabwo kuri Ukraine.

Abajijwe ku ho Uganda ihagaze, yabigereranyije n’amakuba ashingiye ku bisasu bya misile muri Cuba yabayeho mu 1962 hagati y’Amerika n’ubwari Ubumwe bw’Abasoviyeti (urebye ni Uburusiya bwo muri iki gihe).
Yagereranyije kuba ingabo z’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Amerika n’Uburayi (OTAN/NATO) ziri mu Burayi bw’uburasirazuba, n’igihe Ubumwe bw’Abasoviyeti bwageragezaga kubika muri Cuba ibisasu bya misile za nikleyeri, ku ntera ya kilometero zibarirwa mu ijana uvuye ku nkengero ya leta ya Florida.
Museveni yavuze ko Uganda icyo gihe yashyigikiye Amerika ubwo yashotorwaga, kandi ko no muri iki gihe ikwiye gukurikiza amahame nk’ayo yagendeyeho.
Ibyo bivuze ko Museveni asobanukiwe n’ibikorwa by’Uburusiya muri Ukraine?
Ati: “Yego rwose, turabisobanukiwe”.
Ati: “Ibyo wita amateka, jyewe mbyita ibirimo kuba muri iki gihe”.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading