HOSPITALITE Home » Imvo n'imvano ku kibazo  kivugwa ku mikorere ya MONUSCO

Imvo n'imvano ku kibazo  kivugwa ku mikorere ya MONUSCO

Spread the love
Imvo n’imvano y’uyu munsi yibanze ku kibazo  kivugwa ku mikorere ya MONUSCO, umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubahiriza amahoro muri icyo gihugu. Kuva itariki ya 25 z’ukwezi gushize, mu turere dutandukanye two mu burasirazuba bwa Congo, habayemo imyigaragambyo isaba ko ingabo za MONUSCO ziva muri Congo kubera ko mu myaka 22 zimaze, zananiwe kugurura amahoro muri icyo gihugu. 

Leta iravuga ko  iyo myigambyo yaranzwe n’imvururu yahitanye abantu 36 barimo abasirikare bane ba Monusco. 
Abigaragambya ndetse bateye ibigo bya MONUSCO, bimwe birasahurwa.
Hari aho abasirikare n’abapolisi ba leta bakoresheje imyuka iryana mu maso mu guhangana n’abigaragambya. 

Inkomoko y’iyo myigarambyo ntiramenyekana neza kuko nta ruhande rwari rwemera ku mugaragaro ko rwahamagariye abantu kujya mu myigagambyo. Hari habanje kuvugwa ko ijambo umukuru wa sena , Modeste Bahati Lukwebo, yavugiye mu mujyi wa Bukavu, anenga imikorere ya MONUSCO, ryabaye imbarutso y’iyo myigarambyo ariko Bwana Modeste Bahati Lukwebo, yarabihakanye. 

Aho ibintu bigeze, nuko  bigaragara ko leta ya Congo yaba imaze kwemera ko ingabo za MONUSCO ziva muri icyo gihugu mbere y’igihe cyari cyarateganijwe kuko aricyo abaturage bifuza. Mu nama yahuje abagize inteko nshingamateka na nkenguzamateka hamwe n’umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi, leta yavuze ko ishyigikiye icyifuzo cy’abaturage cy’uko ingabo za MONUSCO zitahuka. 

Ibyo biravugwa mu gihe umutwe w’inyeshyamba wa M23 waguye akarere ugenzura umaze gufata umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda aho hari ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 6 muri uyu mwaka.  Ndetse uwo mutwe, wahamagariye abanyecongo bahungiye muri Uganda gutahuka. 

Biravugwa kandi mu gihe umukuru wa MONUSCO,  Bintou Keita, ku itariki ya 13 z’ukwezi gushize, yabwiye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi i New York, ko uwo mutwe wa M23 ufite intwaro zikomeye kurusha izo wari ufite mbere kandi ko urwana ukoresheje ubuhanga bwa gisirikare  butandukanye  n’imirwanire y’ikinyeshyamba. 

Leta ya Congo yaba imaze kwemera ko ingabo za MONUSCO ziva muri icyo gihugu mbere y’igihe cyari cyarateganijwe kuko aricyo abaturage bifuza.

Biravugwa kandi mu gihe umuryango w’Afurika y’uburasirazuba uri mu myiteguro ya gisirikare yo kohereza ingabo z’akarere kujya gufasha igisirikare cya Congo mu kurwanya imitwe y’abitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo. 
Biravugwa kandi mu gihe igisirikare cya Uganda kimaze igihe muri Congo mu rwego rwo kurwanya umutwe wa ADF NALU. 

Muri iki kiganiro, Imvo n’imvano, iragereza kumenya icyihishe inyuma y’iyo myigaragambyo, bamwe bavuga ko yakozwe n’udutsiko tw’amabandi. Nibyo se koko, muri iyi myaka 22, MONUSCO yananiwe kugera ku nshingano zayo? 

Leta ya Congo, iravuga ko imaze gukora amavugurura ahagije mu gisirikare ku buryo gishobora gucungera umutekano w’abaturage no kubumbatira ubusigire bw’igihugu.  Ese abatumire bacu niko babibona? 

Muri iki kiganiro turi kumwe na Jean Bosco Sebishyimbo, umushingamateka watorewe mu karere ka Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, akaba yaranashinzwe umutekano muri leta ya Kivu y’amajyaruguru yabaye ihagaritswe kuko hashyizweho leta y’ubutabazi igizwe n’abasirikare muri iyo ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ibyo bise ko iyo ntara ishyizwe muri Etat de siège, turi kumwe kandi na Enock Ruberangabo nawe wigeze kuba umushingamateka muri Kivu y’amajyepfo, akaba acyuye igihe ku buyobozi bw’ ishyirahamwe rihanira amahoro muri Kivu y’amajyepfo Shikama. Turi kumwe kandi na Ambassadeur Gamaliel Ndaruzaniye wahagarariye u Burundi i New York mu muryango w’abibumbye, akaza no gukora mu muryango w’abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Timor Oriental no muri Cote d’Ivoire. 

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya.

https://youtu.be/WTiSdAF6UXY

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading