- Iyo umuntu yajyaga kunywana n’undi bendaga ikirago bakicaraho, umugabo wo kubihamya
agafata icyuma agaca indasago ku nda (ku mukondo) y’umwe muri bo amaraso akayategesha
ikibabi cy’umuko akenda ifu akayitoba yarangiza akabaha bakanywa abatongera agira ati
“uzahemukira undi cyangwa se umuvandimwe we igihango kizamwica”. - Abanywanye bazira guhemukirana, kugirirana inabi iyo ariyo yose, uhemukiye undi igihango
kiramwica. - Kirazira kurahira igihango ibinyoma, kuko cyakwica,uhemukiye undi aramuhongera ngo
aticwa n’igihango .
2.Umuntu n’umugore
- Inka, intama n’ihene, ntawe uvuga icyozabyaye ngo akivugire hafi y’aho zabyariye, ngo
yahora ikibyara. Bakivugira kure y’aho cyangwa se ku wundi munsi - Umuntu ushaka guhindura umugore ubyara abakobwa gusa, amukubita igisura. Inka ,ihene
n’intama bibyara ibimasa gusa babigenza batyo zigahindura imbyaro.
3.Umuntu n’umukobwa - Umuntu azira kugera umukobwa intorezo niyo baba bakina, ngo aba amuzinze akazapfa
atarongowe. - Umuntu ushaka kuzinga umukobwa aragenda, akareba inzuzi ebyiri urw’igihaza
n’urw’umwungu,akazijyana mu mayirabiri,imitwe iterekeranye,ati :”Izi nzuzi umunsi zahuye
nyiranaka azabone umugabo “.
4.Umuntu n’umwana - Umuntu azira kurenga umwana ataragenda, iyo amurenze arahindukira akamurengura,
kutamurengura ni ukumuzinga ntazagende. - Umuntu yirinda kurenga ingobyi cyangwa umusambi baryamishaho umwana utaragenda,
kuba ari ukumuzinga umwana agakura nabi.Yewe n’inka y’imbyeyi burya ntiyakandagira
ingobyi. Uzabicunge! - Umuntu yirinda guterera ku rutugu umwana utaramera amenyo, byatuma atayamera vuba.
- Umuntu ntiyakinisha kubika umutemeri ku mwana ukiri muto cyane, kuba ari ukumuzinga
ntazakure . - Umuntu ubikiriye umwana akanga gusinzira, ntiyagira ngo nasinzire vuba, ni ukumukenya,
bakomeza kumubikira . - Umuntu yirinda guca hagati y’abana b’inkurikirane, ngo ni ukubateranya bakazahora
bazirana. - Umuntu iyo avuye ku mugezi yikoreye amazi, ntiyahirahira ngo ace hagati y’abana
b’abavandimwe, iyo abaciye hagati akoramu mazi avuye kuvoma, akajugunya hagati yabo ngo
atabakenya bagapfa.
5.Umuntu na Shebuja - Umuntu ahora yirinda kunyura inyuma ya shebuja ngo ni ukwivutsa ntazagire icyo
amugabanaho . - Umuntu uri mu buhake yirinda kwicarira intebe ya shebuja, iyo ayicariye aba ari ukwivutsa
ntazagire icyo amugabanaho . - Umuntu uri kwa shebuja kurya barimo kota igishirira kikamutarukiraho ngo kiba kimusuriye
neza aragabana.
6.Umuntu n’inka - Umuntu abona inka zitashye akazicanira bona nubwo haba ari ku manywa, kirazira ko inka
zitahira mu kizima, abase baza kuzinyaga ntiziburanwe. - Umuntu iyo agiye kurahura umuriro wo gucanira inka, kirazira kurahura ikara rimwe kuba
ari ukuzitubya, kuko ikara rimwe ryitwa umuriro mubi, kuko ariryo bashyira mu mazi bakaraba
bavuye guhamba . - Umuntu iyo acyuye inka azigejeje mu rugo ntiyasubira inyuma ngo azugaririre; umuntu
umaze guhumuza inka ntiyajya kuzugaririra, kuba ari ukuzisurira kunyagwa, kereka iyo abonye
undi umubanziriza umwugariro mu irembo .
NewLatter Application For Free