- Umuntu iyo yiyuhagiye amazi yo mu kibumbiro inka zasize, ajya kugenda agakora muri ya
mazi agatera epfo na ruguru”Mbwirize hakuno, mbwirize hakurya.Bikaba ari ukwisurira inka”
nyinshi - Umuntu iyo yariye ibiryo bishushye, yirinda kunywa amata iyo anyoye amata, inkayanyoye
iturika amabere.Ikarwara ibise bibi. - Umuntu wariye inkarange z’amashaza nawe azira kunywa amata ayo ariyo yose
- Umuntu wariye inyama y’inka yishwe n’ubutaka, arirabura, iyo atirabuye arapfa
- Umuntu iyo ariye inka yishwe no gutemba, arwara ibirashya, kereka abanje kuyigangahura
bakayitera imiti - Umuntu yirinda kurya inka yakubiswe n’inkuba, kereka babanje kuyigangahura, kwanga ko
inkuba izamara inka yakubisemo
Amata n’amavuta - Umuntu azira kuba yahereza undi amata ayarengeje amashyiga, bikenya inka.
- Umuntu iyo arajije amata mu nzu cyangwa yahiriwe,maze agasanga yahindutse
amaraso,amata bayasuka ku gicaniro, ,akareba n’isubyo akayasukaho,kugirango inka zidapfira
gushira. - Umuntu azira kunywa amata ahagaze, kuba ari u kwisurira kuzagwa kure.
- Kirazira kunywa ubuki wanyoye amatay’amacunda, kuko byica imizinga
- Umuntu iyo ashaka kondora igisabo, akijyana ku ibuga, amazi y’ibuga akaba ariyo
acyondoza,amazi y’umugezi ntiyondora igisabo.Baba banga gusurira inka nabi. - Umuntu ugiye gucunda, azira gucundira mu kizima, bisurira inka nabi.
- Umuntu azira gucundira ku buriri, kuba ari ugukenya nyir’ubwo buriri
- Kirazira gucundira amata y’inka z’ingabane ku buriri, kuba ari ukuzisurira kunyagwa.
- Umuntu ajya gucunda amata, arabanza akazana agati k’umushyigura,akagapfundika ku
gisabo,ako gati gashyigura amata akavamo amavuta menshi,iyo batabigenje batyo ,ngo havamo
amavuta make.
115.Umuntu ucunda iyo agize aho anyarukira cyangwa se zbisa undi ngo amwakire,ajya
guhaguruka akunamira igisabo,yabanje kugishyiraho ibipfunsi byombi,agakozaho
umutwe.Atarahaguruka kandi ,arabanza akazirika igisabo,akabona gushyiraho ibipfunsi
n’umutwe.Impamvu ni ukugirango havemo isoro ry’amavuta rinini,rize ringana n’ibipfunsi
byombi,cyangwa ringana n’umutwe wose. - Umuntu iyo amaze kuresa amata, agiye kuyavura, apfundikaho igikangaga, kugirango
amavuta adasubira inyuma agatuba. - Umuntu uri mu rugo babikamo amavuta, iyo bumaze kugoroba yirinda kuvugiriza, iyo
avugirije atubya amavuta akanga kuzura ikibindi (urwabya bayashyiramo ). - Umuntu burya acigatiye amavuta akamucika akagwa mu rugo, aba asuriye nyirurugo
kuzasaza adateretse imfizi, birimo no kumukenya - Umuntu azira kujisha igisabo hejuru y’uburiri, bituma arara arota ijoro ryose.
- Umuntu azira kujisha igisabo mu rugo rurimo imfizi, ngo ni ukuyikenya igapfa.
- Umennye igisabo, aba agushije ishyano, iyo ari umugabo cyangwa se umugore ukimennye
ngo aragitwita (barwara urushwima). - Umuntu iyo yosa imyotsi igturuka mu kigagara ari myinshi, ikamurembya, ntiyahuga ngo
agire ati:’’Tse “Iyo abigize umubavu ntukora.
123.Umuntu iyo anyuze kun ka ikamukubita umurizo,aguma aho agategereza ko yongera
kuwumukubita,cyangwa ko indi iri kumwe nawe iwumukubita.iyo awukubiswe n’inka agahita
agenda ,ntibamugaburira ngo arye ahage . - Umuntu utunze inka ajya gutiza intorezo amaze kuyimenesha urugo,iyo atayimenesheje
urugo ,inka ze zipfira gushira . - Umuntu ukandagiye intobo igatoboka, afata urutumbwe akaruseseka mu ntobo, aba yanga
ko inyana zimushiraho. - Iyo umuntu akandagiye intobo y’umucucu igatoboka, ngo aba ari bupfushe inka cyangwa
umuntu.Kubizirura ni ukureba ya ntobo ukayitamika ipfundo ry’umwenda cyangwa urutumbwe
ukayereka inka ziri hakurya ugira uti:”urice muri ziriya”.Cyangwa se uti:”Dore izawe ni ziriya
“Abashatse iyo ntobo bayishyira mu mwobo w’umurerajuru, cyangwa bakayijugunya hagati mu
nzira y’amayirabiri, uyirenze akaba ariwe ukukana ibyo gupfusha inka cyangwa se umuntu. - Umuntu w’umutunzi akunda gutereka urwara rw’agahera ngo rumusurira neza ntazashire ku
nka. - Umuntu iyo agwiriwe n’amaraso atazi iyo aturutse, arishima ngo bimusuriye gutunga inka
nyinshi.
7.Umuntu n’Ihene - Umuntu uguze ihene n’undi, iyo bamaze kugura bareba ikiziriko cyayo bakakigabana
.Impamvu ni ukugirango iyo hene izororoke, kandi bombo bazatunge. - Umuntu iyo yonewe n’ihene, maze akifuza ko nyirayo atayitunga, ukundi, ajyana ihene,
igihe ayigejeje iruhande rw’ikigega, akayiterura, akayereka mu kigega agira ngo:”Nabuze icyo
nkurisha “(umutsima) iyo hene ntirara idapfuye. - Umuntu utunze ihene ntiyakwishima ngo agire ngo afite ihene y’imbyeyi, kuyishimira
byatuma atazagera igihe atunga inka. - Ihene y’inyagazi iyo yuriye inzu bayica amatwi kuko iba ikunguye
- Umuntu ushaka guhindura ihene ibyara amasekurume gusa, bayikubita igisura ngo
ntizongere kubyara amasekutume ukundi.
134.Umuntu ufite isekurume y’ihene iyo agirango ayice ,abanza kuyitereza inzuzi ,iyo ziteze
aragenda agatambika isekuru mu bikingi by’amarembo akayitambuka ,yamara kuyitambuka
,ihene akayikubita ubuhiri ku gakanu ngo “Ubonye iriya nyana y’imbwa ngo iranga ingoma
“.Icyo gihe ibyo kwirabura kw’inzuzi ntibigire icyo bitwara.
8.Umuntu n’udusimba - Umuntu uciriye ikibwana cy’imbwa ntareba inyuma ataha ,ngo iyo mbwa yajya yiba
bakayica. - Kirazira gucisha imbwa mu nsi y’uruhu, kuba ari ukuyibuza kubwagura.
NewLatter Application For Free