HOSPITALITE Home » Kirazira kikaziririzwa mu muco nyarwanda: 75-100

Kirazira kikaziririzwa mu muco nyarwanda: 75-100

Spread the love

<<

  1. Umuntu iyo agiye gushora inka ku ibuga, arihorera akazirika injishi ku mwugariro,
    agashyiraho n’igishwemu cy’amase, ngo ni ukuzifatira amazi nyacike
  2. Umuntu ashaka ko inka zashotse ziticwa n’amazi, areba umukobwa w’inkumi n’umwana
    w’umusore, bakabahagarika mu marembo, maze uko inka zinjira bakazikoza umwuko n’ingasire
    ku mugongo,
  3. Inka iyo zimaze kugera ku iriba bareba igiti kitwa umubogora bakakimanika mu ruhamo
    rw’umuryango, bikitwa gutambira inka, nabyo bigatuma inka ziticwa n’amazi
  1. Umuntu iyo abyaza inka maze ikananirwa, arakenyurura maze umwambaro akawufasha hasi,
    cyangwa akawuhagatira, ikabona kubyara.
  2. Umuntu iyo agiye kurasa inka yirinda gukora mu kirasiro (ikibindi cyangwa se igicuba) iyob
    agikozemo inka yanga kuva.
    80.Iyo inka barashe ari inka ihaka, ujya kuyigenza yenda irago akarikoza ku muvu,maze agakoza
    intoki ku ruhanga rw’inka no ku irugu no ku ipfupfu ,agakurikira umugongo wose no ku nguge
    abara ngo 1,2,3,4,5,6,7,8,9,10 ukubita inyana hasi.Ubwo akaba ayahangiye ntizaramburure
  3. Umuntu iyo agiye guca umurizo abanza gukemura ubusenzi akabujugunya mu ziko,
    kujugunya ubwo busenzi mu ziko ,ni ukugirango abazazinga ibitare mu busenzi bw’iyo nka
    batazayizinga ikazpfa itabyaye
    82.Umuntu ushaka guhindura inka ibyara ibimasa gusa, agirango ibyare inyana,areba igiti
    cy’umugenzanda ,amababi yacyo akayasekura,akazana imperezo (akabya )agakamuriramo
    bakayifata maze umwana w’umukobwa akayibuganiza wa mugenzanda,yarangiza inka
    akayinyura munsi agira ngo “Ndaguhinduye ujye ubyara abakobwa”
  4. Umuntu ushaka gutsirika abashimusi, yanga ko bamwibira inka,umugore niwe ubanza
    umwugariro mu irembo,bakazugaririra,kuvuza umwirongi nabyo bitsirika abajura ,ngo kuba ari
    ukubatera umwaku.
  5. Umuntu iyo ashaka guheza abajura, aragenda akugarira, maze agasiga umwugariro umwe
    hasi ,ukitwa ikitayega,abajura batekereza kuza kumwiba ntibagire uko banyeganyega baza
    kumwiba
  6. Gutera umukoni cyangwa igikakarubamba ku irembo nabyo bitsirika abajura, umukoni
    witwa “Gitinywa “abajura bakawutinya ngo ubatera ubuvukasi
  7. Ushaka gutsirika abashaka kumwiba, areba umwuko uhoza akawushinga mu gikingi
    cy’amarembo, abajura ngo ntibawunyuraho.
  8. Ushaka gutsirika abamwiba areba igiti kitwa Mungo-utarengwa, bakagitambika mu irembo
    hagati ntihagire umujura urenga iryo rembo, ngo aze kwiba.
  9. Umuntu iyo bamushimutiye inka areba amavuta maze akayanaga mu gisenge cy’inzu,
    amavuta iyo agarutse akagwa hasi nta kabuza inka ziraboneka, yahera ku gisenge inka zigahera.
  10. Iyo ushaka kuzinga inka yibwe ngo itajya kure, ufata amavuta ukayanaga ku rusenge
    iyoahezeyo inka irahera, yakwikubita hasi, ikaba irazinzwe ntive aho iri, abayihururiye
    bayisanga hafi
  11. Iyo inka imaze gushimutwa bareba umuhanga wo gutera amavuta akayaboneza mu izingiro
    ry’igisenge,iyo ahushije inka aba ari iyo guhera,yabonezamo neza ,inka ntizahere.
  12. Iyo inka imaze gushimutwa bareba umuhanga wo gutera amavuta akayaboneza mu izingiro
    ry’igisenge,iyo ahushije inka aba ari iyo guhera,yabonezamo neza ,inka ntizahere.
  13. Inka iyo imaze gushimutwa, bareba utwoya tw’inka bakadushyira ku gasongero k’inzu,
    bigatuma iyo nka itazahera.
    6
    Bisangijwe n’inkingi ya urugwiro! +250788515691 BP 123 Nyamata Rwanda ngeisa@yahoo.fr
  14. Ubundi buryo bakoresha kugirango bagaruza inka yibwe, bareba intorezo bakayirambika mu
    kiryamo cyayo, bikitwa kuyizinga, abayibye ntibayibaga cyangwa ngo bayijyane kure
  15. Umuntu wajimije inka ye akanga ko impyisi ziyirira ku gasozi, areba amavuta akayanaga ku
    gisenge cy’inzu, amavuta iyo ahindukiye akagwa, nyir’inka amenya ko izakira, yahera mu
    gisenge akamenya ko izahera
  16. Umuntu uri ku rugendo, azira gushakira igishirira ku gicaniro cy’inka, ngo ni ukuzisurira
    nabi
  17. Umuntu uri ku rugendo ajya guhaha azira guca mu nka,iyo aziciyemo zikamukozaho
    umurizo,arahindukira ,ngo iba imuteye umwaku ikaba imuvukije ubuhashyi
  18. Umuntu iyo abonye igicaniro cy’inka kiyakije areba icyansi akacyerekeza ku gicaniro
    ati :”Uraze utazira abagore “Ibyo biba bisura inka izaza muri urwo rugo
  19. Umuntu wariye inyama z’intama, ntanywa amata,iyo ayanyweye zipfa amabere (amaziri )
  20. Uriye inyama z’ihene nawe ntanywa amata kereka iyo babanje kuzirunga (kuzikarangisha
    amavuta y’inka)
  21. Uriye inkuru cyangwa se ibyobo byo ku gasozi nabyo byitwa kwica amabere y’inka.
  22. Kurya imegeri, intyabire, igisura, isanane, inkware, urukwavu, ntiyanywa amata nabyo byica
    amabere y’inka n’amata barayacunda akanga kureta
  23. >>

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading