HOSPITALITE Home » Kirazira kikaziririzwa mu muco nyarwanda: 48-74

Kirazira kikaziririzwa mu muco nyarwanda: 48-74

Spread the love

>>46

  1. Umuntu iyo acyuye inka aguma ku gicaniro, agahamagaza injishi bakamuhereza n’inkoni
    z’imicyuro akazikoza mu ziko ati:”Cyurirwa amashyo “, undi ati:”Cyurirwa amagana “
  2. Umuntu iyo amaze gucyura inka ntibamuha inzoga y’u rwagwa (yitwa inshike) iyo ashatse
    gusoma inzoga zitarahumuza aragenda agakora inka mu mabere.
  3. Ntawe bagaburira inka zitarahumuza, aragenda akabanza gukora inka ku mabere cyangwa ku
    cyansi cyangwa se bakamuha amata akanywa. Iyo batabikoze baba ari uguca inka mu rugo .
  4. Kirazira guha umushumba ucyuye inka umutsima ngo awurire ku mwuko, izo aragiye zihora
    zibyara ibimasa gusa.
  5. Umuntu ntiyajya gukama inka ngo ayikame anywa itabi. Inkono y’itabi yitwa intubya
    igatubya inka muri urwo rugo. Ntiyanahirahira ngo akore inkono y’itabi agifite urukamiro, ni
    ugusurira inka gushira.
  6. Umuntu umaze guhumuza inka, iyo agiye gukaraba arabanza agahanaguriza urukamiro ku
    mirundi ye, ubwo abayisuriye neza, ngo azajya ahorana inka ku maguru ye.
  7. Kirazira gucisha icyansi mu nsi y’inka, kirazira gukamira inka I bumoso, ni ukuzisurira nabi
    .
  8. Umuntu ntiyahirahira ngo akubite inka injishi, ni ukuzica, inka bakubise injishi ipfa itabyaye
  9. Umuntu azira gukubita inka itarima igiti cyo ku rusenge. Biba ari ukuyimanika ikazapfa
    itimye .
  10. Umuntu azira gucisha urubambo rwabambye uruhu rw’inka mu nka, inka zipfira gushira
    n’uzitunze iyo aruhacishije izo yaratunze zimushiraho.
  11. Umuntu yirinda gushinga umuhunda ku gicaniro, cyangwa ngo akozemo ikibuno cy’inkoni,
    ngo ni ugusura nabi bitubya inka mu rugo.
  12. Umuntu azira gushyira amaseno ku rugo inka zitahamo, iyo ziwurenze uzitera guhora
    ziramburura
  13. Umuntu azira guhagarara inyuma y’urugo rutahamo inka ngo ateremo ibuye, ngo bimara
    inka mu rugo.
  14. Umuntu azira kwiyogoshera mu rugo rutahamo inka ngo ahasige umusatsi, witwa itubya. Iyo
    ziwurenze zipfira gushira.
  15. Umuntu azira gukura ubutare mu nama y’inka, ngo zipfira gushira
  16. Umuntu azira gukubuza imyeyo urugo inka zitahamo ,ngo ni imyeyera yeyera inka mu rugo,
    maze zigapfira gushira. Bareba ibyatsi akaba aribyo bakubuza.
  17. Umuntu azira gucisha ivu hagati mu nka, ngo kuba ari ukuzisurira kuyoyoka nk’ivu .
  18. Umuntu azira gukukira inka, maze akajya guta amase mu icukiro inka zitarahuka.Kuba ari
    ukuzisurira nabi .
  19. Nta muntu ujyana icyarire cy’inka ahandi, ngo ni ukuzisurira kunyagwa cyangwa se gupfa.
  20. Kirazira ko umuntu anywera itabi mu ruhongore rw’inyana, inkono y’itabi yitwa intubya,
    ngo yatubya inyana. Uretse kuhanywera itabi nta n’ujyana inkono y’itabi mu ruhongore
    rw’inyana, ni ukuzisurira nabi .
  21. Nta muntu umurika mu kiraro cy’inyana, ngo ntizagwira, zashira.
  22. Kirazira ko umuntu yacisha inkono iteka hagati y’inka, ngo itubya inka mu rugo, kereka
    inkono bashyize mu nkangara cyangwa se mu kindi kintu, ubwo ntibigire icyo bitwara.
  23. Kirazira gucisha inkono ivuga mu nka zirimo imfizi, inkono ivuga nayo ni imfizi mu zindi,
    ngo yamara inka muri urwo rugo.
  24. Kirazira ko umuntu yatereka inkono ku ruhimbi, ngo amata nyiyagwira muri urwo rugo
  25. Kirazira ko inka ku iriba ryaguyemo inkono y’itabi, ngo zirinyoye zapfira gushira
  26. Kirazira kuzirikisha ikimasa injishi y’inka, ngo yahora ibyara ibimasa gusa
  27. Kirazira ko umuntu arya inyama z’inyana yapfuye, agahindukira akanywa n’amata ya nyina,
    ngo ipfa amabere, maze ntizongere kubyara ukundi

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading