HOSPITALITE Home » Kirazira kikaziririzwa mu muco nyarwanda: 2.Umuntu n’umugore

Kirazira kikaziririzwa mu muco nyarwanda: 2.Umuntu n’umugore

Spread the love

<<

  1. Iyo umuntu yajyaga kunywana n’undi bendaga ikirago bakicaraho, umugabo wo kubihamya
    agafata icyuma agaca indasago ku nda (ku mukondo) y’umwe muri bo amaraso akayategesha
    ikibabi cy’umuko akenda ifu akayitoba yarangiza akabaha bakanywa abatongera agira ati
    “uzahemukira undi cyangwa se umuvandimwe we igihango kizamwica”.
  2. Abanywanye bazira guhemukirana, kugirirana inabi iyo ariyo yose, uhemukiye undi igihango
    kiramwica.
  3. Kirazira kurahira igihango ibinyoma, kuko cyakwica,uhemukiye undi aramuhongera ngo
    aticwa n’igihango .

2.Umuntu n’umugore

  1. Inka, intama n’ihene, ntawe uvuga icyozabyaye ngo akivugire hafi y’aho zabyariye, ngo
    yahora ikibyara. Bakivugira kure y’aho cyangwa se ku wundi munsi
  2. Umuntu ushaka guhindura umugore ubyara abakobwa gusa, amukubita igisura. Inka ,ihene
    n’intama bibyara ibimasa gusa babigenza batyo zigahindura imbyaro.
    3.Umuntu n’umukobwa
  3. Umuntu azira kugera umukobwa intorezo niyo baba bakina, ngo aba amuzinze akazapfa
    atarongowe.
  4. Umuntu ushaka kuzinga umukobwa aragenda, akareba inzuzi ebyiri urw’igihaza
    n’urw’umwungu,akazijyana mu mayirabiri,imitwe iterekeranye,ati :”Izi nzuzi umunsi zahuye
    nyiranaka azabone umugabo “.
    4.Umuntu n’umwana
  5. Umuntu azira kurenga umwana ataragenda, iyo amurenze arahindukira akamurengura,
    kutamurengura ni ukumuzinga ntazagende.
  6. Umuntu yirinda kurenga ingobyi cyangwa umusambi baryamishaho umwana utaragenda,
    kuba ari ukumuzinga umwana agakura nabi.Yewe n’inka y’imbyeyi burya ntiyakandagira
    ingobyi. Uzabicunge!
  7. Umuntu yirinda guterera ku rutugu umwana utaramera amenyo, byatuma atayamera vuba.
  8. Umuntu ntiyakinisha kubika umutemeri ku mwana ukiri muto cyane, kuba ari ukumuzinga
    ntazakure .
  9. Umuntu ubikiriye umwana akanga gusinzira, ntiyagira ngo nasinzire vuba, ni ukumukenya,
    bakomeza kumubikira .
  10. Umuntu yirinda guca hagati y’abana b’inkurikirane, ngo ni ukubateranya bakazahora
    bazirana.
  11. Umuntu iyo avuye ku mugezi yikoreye amazi, ntiyahirahira ngo ace hagati y’abana
    b’abavandimwe, iyo abaciye hagati akoramu mazi avuye kuvoma, akajugunya hagati yabo ngo
    atabakenya bagapfa.
    5.Umuntu na Shebuja
  12. Umuntu ahora yirinda kunyura inyuma ya shebuja ngo ni ukwivutsa ntazagire icyo
    amugabanaho .
  13. Umuntu uri mu buhake yirinda kwicarira intebe ya shebuja, iyo ayicariye aba ari ukwivutsa
    ntazagire icyo amugabanaho .
  14. Umuntu uri kwa shebuja kurya barimo kota igishirira kikamutarukiraho ngo kiba kimusuriye
    neza aragabana.
    6.Umuntu n’inka
  15. Umuntu abona inka zitashye akazicanira bona nubwo haba ari ku manywa, kirazira ko inka
    zitahira mu kizima, abase baza kuzinyaga ntiziburanwe.
  16. Umuntu iyo agiye kurahura umuriro wo gucanira inka, kirazira kurahura ikara rimwe kuba
    ari ukuzitubya, kuko ikara rimwe ryitwa umuriro mubi, kuko ariryo bashyira mu mazi bakaraba
    bavuye guhamba .
  17. Umuntu iyo acyuye inka azigejeje mu rugo ntiyasubira inyuma ngo azugaririre; umuntu
    umaze guhumuza inka ntiyajya kuzugaririra, kuba ari ukuzisurira kunyagwa, kereka iyo abonye
    undi umubanziriza umwugariro mu irembo .

>>

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading