KINYARDA Olena Volodymyrivna Zelenska, umugore wa Volodymyr Zelensky, Perezida wa Ukraine arabogoza! March 12, 2022 Spread the love Seen by: 2,564 Olena Volodymyrivna Zelenska, umugore wa Volodymyr Zelensky, Perezida wa Ukraine , yasabye isi muri rusange kwegeranya imbaraga bagahagarika ibikorwa by’intambara yatangijwe na Vladmir Putin uyobora Uburusiya. Mu butumwa yanyujije mu rwandiko , Zelenska, yabwiye abatuye isi ko u Burusiya bukomeje guhitana benshi mu banyagihugu ba Ukraine, anasaba ubutabazi bwo gufunga inzira z’ikirere zishobora gucamo ibizasu bya kirimbuzi.Uyu mugore yashimye ubufasha bw’umuryango mpuzamahanga, n’ibihugu bituranyi birimo kwakira bikanafasha impunzi z’intambara zituruka muri Ukraine. Yasobanuye ko abamaze kwica n’ibitero by’u Burusiya barimo abatarebwa n’intambara benshi anavuga amazina y’abana (Alice, Polina, na Arseniy) bishwe n’ibisasu. Asaba ubutabazi, Madame Zelenska yanditse ati : « Turasaba abafite imbaraga gufunga ikirere. Bafunge ikirere twebwe iby’intambara yo kubutaka tuzabyimenyera ubwacu. »Muri iyi baruwa, ndahamiriza isi ; ko intambara muri Ukraine atari intambara y’ahantu gutyo gusa ». Iyi ni intambara mu Burayi, hafi y’imipaka y’Ubumwe bw’Uburayi. » Yakomeje agira ati ; « Niba tudahagaritse Putin, ukangisha intambara y’intwaro kirimbuzi, nta hantu hazaba ubuhungiro ku isi hose. » Zelenska n’umugabo we Zelensky Ibyumweru bibiri biruzuye muri Ukraine havuga amasasu umunsi ku wundi, mu ntambara ihuje ingabo za Vladimir Putin zateye iza Volydmyr Zelensky. Ababarirwa mu magana barapfuye , mu gihe abayinga Miliyoni 2 bahunze. Continue Reading Previous Ukraine – Russia: Perezida Ramapfoza avuga ko South Africa yasabwe gufasha mu biganiroNext Ibintu bihagaze gute muri Ukraine, Putin yoba ategura kurandura Kyiv? Plus d’histoires C.Général KINYARDA Verisiyo y'ukuri: Ibyo ukeneye kumenya ku byerekeye imvugo "Kubura Shinge na Rugero" January 1, 2024 AFRIQUE KINYARDA Zambia: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yeguye kubera umurundo wa cash ku meza December 28, 2023 AFRIQUE FR KINYARDA DRC: Mukwege, Fayulu…bateguye imyigaragambyo…leta “yafashe ingamba ziboneka n’izitaboneka” December 27, 2023