HOSPITALITE Home » M23 yahagaritse imirwano nyuma y’iminsi itanu ihanganye n’ingabo za Leta ya RDC

M23 yahagaritse imirwano nyuma y’iminsi itanu ihanganye n’ingabo za Leta ya RDC

Spread the love
Abarwanyi b’umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanuta ,italiki 1 Mata, batangaje ko bahagaritse imirwano nyuma y’iminisi itanu bashyamiranye n’ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), aho bari babashije kwigarurira uduce dutandukanye muri teritwari ya Rutshuru.

Itangazo rya M23 ivuga ko ishyize imbere inzira yo gucyemura mu mahoro ibibazo ifitanye na leta ya RDC. M23 yagaragaje kandi ko imirwano imaze iminsi yaturutse ku bushotoranyi bw’ingabo za leta ya RDC zabagabyeho ibitero nabo bakihagararaho.
Major Willy Ngoma umuvugizi w’igisirikare cya M23 muri iri tangazo, yemeje ko bahagaritse imirwano kugira ngo bahe umwanya leta wo gutegura ibiganiro byacyemura ikibazo bafitanye.

Ati ‘’Ni yo mpamvu dufashe icyemezo cyo gusubiza inyuma ingabo zacu zikava mu bice zari zafashe kugira ngo hasigare umwanya munini udutandukanya n’ingabo za leta bityo bizorohe kumenya uzubura imirwano”.
Itangazo rikomeza rigira riti “Ni yo mpamvu kuva kuri uyu wa Gatanu duhagaritse imirwano ku ruhande rwacu kugira ngo duhe umwanya leta wo gufungura ibiganiro byo kurangiza ikibazo dufitanye kandi kimaze igihe kinini ’’.
Mu gusoza, M23 yavuze ko nubwo bahagaritse imirwano bafite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe baba bagabweho igitero.

Abakurikirana hafi ibyo mu burasirazuba bwa Congo bavuga ko nubwo M23 ihagaritse imirwano ari iby’akanya gato kuko nubwo bari bafashe ibice bitandukanye byagaragaye ko nta murongo wa politiki wari wateguwe, ibi bikaba byaratumye abaturage basaga ibihumbi 10 bahunga. Ibi bikaba byarahaye umwanya M23 wo kwitegura ikazubura imirwano yariteguye bihagije.
Ikindi kandi bigaragara ko Leta ya RDC ititeguye kuba yashyira mu bikorwa ibyo yumvikanye n’aba barwanyi bamaze igihe mu ntambara mu burasirazuba bw’icyi gihugu.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, mu bice bya Chanzu, Runyoni, Jomba, Bunagana muri teritwari ya Rutshuru, M23 yagabye igitero, gusa ivuga ko yitabaraga nyuma yo kugabwaho ibitero n’ingabo za leta.
Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka utandukanya RDC na Uganda bagamije kwigarurira agace kose ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading