Headlines

Inama ya Quad: Biden avuga ko isi yugarijwe n''isaha y'umwijima' kubera intambara yo muri Ukraine

Spread the love
Biden yabivuze hashize umunsi aburiye Ubushinwa ku kibazo cya Taiwan

Perezida w’Amerika Joe Biden yabwiye inshuti zayo zikomeye zo ku mugabane w’Aziya ko isi iri “kunyura mu isaha y’umwijima yo mu mateka yacu duhuriyeho” muri iki gihe cy’igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Yavuze ko ubu intambara yahindutse “ikibazo cy’isi”, avuga ko ari ingenzi kurwana ku buryo bw’amategeko agenga isi.
Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida yunze mu ijambo rya Biden, avuga ko igitero gisa n’icyo kidakwiye kubaho muri Aziya.
Biden arimo guhura n’abategetsi b’Ubuyapani, Australia n’Ubuhinde mu nama i Tokyo mu murwa mukuru w’Ubuyapani, mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Aziya kuva yaba Perezida.
Uko ari bine, ibi bihugu bizwi nk’ihuriro rya Quad, birimo kuganira ku mpungenge ku mutekano no ku bukungu, zirimo n’uburyo Ubushinwa bukomeje kugira ijambo muri ako karere – no kutavuga rumwe kugaragara ku gitero cy’Uburusiya muri Ukraine.

Biden avuze aya magambo nyuma y’umunsi aburiye Ubushinwa ko “burimo gukina n’akaga” kuri Taiwan, asezeranya kuyirinda mu rwego rwa gisirikare mu gihe Ubushinwa bwayitera, asa nk’uhinduye imvugo kuri gahunda imaze igihe y’Amerika kuri iki kibazo cya Taiwan.
Uhereye ibumoso: Minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese, Perezida w’Amerika Joe Biden, Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida na Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi bagiranye inama ku wa kabiri

Biden yavuze ko inama yabo ijyanye n'”ubutegetsi bwa demokarasi buhanganye n’ubutegetsi bw’igitugu, kandi tugomba kugira icyo tubikoraho”. Yavuze ko intambara yo muri Ukraine “igiye kugira ingaruka ku bice byose byo ku isi”, mu gihe ukugota Ukraine kw’Uburusiya kuyibuza kohereza ibinyampeke mu mahanga, bigahuhura ikibazo cy’ibiribwa ku isi.

Biden yasezeranyije ko Amerika izakorana n’inshuti zayo mu kuyobora igikorwa cy’isi cyo guhangana n’icyo kibazo, asubiramo umuhate wo kurwana ku buryo bw’amategeko agenga isi hamwe n’ubusugire “aho yaba ahonyowe aho ari ho hose ku isi”.
Yavuze ko Amerika ikiri “umufatanyabikorwa ukomeye” mu karere k’inyanja y’Ubuhinde n’inyanja ya Pacifique.
Nubwo aba bategetsi bo mu itsinda Quad bashaka kugaragaza ko hari ugushyira hamwe, hari bimwe batabona kimwe.

Hagati aho, Minisitiri w’intebe mushya wa Australia Anthony Albanese yashimangiye umuhate w’igihugu cye ku mutekano w’akarere no ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Nyuma y’inama, Kishida yabwiye abanyamakuru ko ibi bihugu byose uko ari bine “harimo n’Ubuhinde” byemeranyijwe ku kamaro k’ubutegetsi bwubahiriza amategeko, n’ubusugire bw’igihugu, kandi ko “amagerageza y’uruhande rumwe yo guhindura ku ngufu uko ibintu bimeze atazihanganirwa na rimwe”.
Kugeza ubu, Ubuhinde ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Quad cyanze kunenga mu buryo butaziguye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Ibi bihugu byo mu itsinda Quad byatangaje gahunda nshya yo kugenzura inyanja.
Ni gahunda yitezweho kongera ubugenzuzi ku gikorwa cy’Ubushinwa muri ako karere, hamwe na gahunda yo gukoresha miliyari zitari munsi ya 50 z’amadolari y’Amerika ku mishinga y’ibikorwa-remezo no ku ishoramari mu myaka itanu iri imbere.

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×