HOSPITALITE Home » Perezida umwe rukumbi wo muri Afurika wanze kugenda muri Bisi ubwo hatabarizwaga umwamikazi Elizabeth II w'Ubwongereza yamenyekanye. Dore Uko byaje kumugendekera

Perezida umwe rukumbi wo muri Afurika wanze kugenda muri Bisi ubwo hatabarizwaga umwamikazi Elizabeth II w'Ubwongereza yamenyekanye. Dore Uko byaje kumugendekera

Spread the love
Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia

Amakuru aravuga ko Perezida umwe gusa ariwe wanze kugenda muri Bisi.
Perezida Sahle-Work Zewde wa Etiyopiya yanze kujya muri bisi, ibintu bidasanzwe kuko nta hantu na hamwe byabaye.
Africa Archive ivuga ko ubwo yasabwaga kuzagenda muri bisi, yahagaze ashikamye arabyanga.
Ngo yagize ati “Ntabwo nzagenda gutya. Nkeneye urwego rumwe rw’icyubahiro n’abandi. Ibi byatera ingaruka nyinshi,mfite imodoka nyinshi za Ambasade yacu zamfasha.”
Bivugwa ko Abategetsi b’Abongereza bananiwe kumwumvisha ibi bntu, birangira bamwemereye kwitabira umuhango wo gushyingura umwamikazi Elizabeth II mu n’imodoka ze bwite zo muri Ambasade.
Mu cyumweru gishize,benshi mu Banyafurika bacitse ururondogoro nyuma yo kubona abayobozi babo muri bisi berekeza mu muhango wo gutabariza [gushyingura] nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth wa II i Westminster Abbey.
Nyuma y’urupfu rw’umwamikazi wayoboye igihe kinini Ubwongereza, abanyacyubahiro b’abanyamahanga, barimo na ba perezida ba Afurika, berekeje mu muhango wo kumushyingura [kumutabariza].
Abayobozi ku isi basabwe kureka imodoka zabo zidasanzwe, ahubwo, bagasangira amabisi na bagenzi babo b’aba Perezida, ba Minisitiri w’intebe, Abami n’aba Sheikhs muri gahunda yari yateguwe na Foreign, Commonwealth and Development Office(FCDO) kugira ngo umuhango wo gusezera ku mwamikazi ugende neza.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemerewe kwitabira umuhango wo gushyingura mu modoka ye idasanzwe yitwa “Beast” bikongeza uburakari bw’Abanyafurika kuri interineti.
Ibi byakuruye imyumvire y’ivangura mu gihe abanyamakuru bamwe bavuze ko abayobozi babo b’Abanyafurika basuzuguwe.

Icyo URTV Ijwiryurugwiro yongeraho ni uko icyagaragaye mu maso y’abaperezida batari bacye; cyane cyane abashya muri izi nshingano (reba ifoto) ni uko babashije guhuza urugwiro na bagenzi babo b’inararibonye.

Gusa abatari bacye banenze ubu buryo bwo gutwara abakuru b’ibihugu hamwe.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading