1.Umuntu n’undi Muntu
- Umuntu azira kurya abyina, kuba ari ugukenya bene nyina
- Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa, akavuga undi adashaka kuvuga,
arongera akarisubiramo, ngo nawe arakavugwa. Iyo atamusubiye mu izina ngo amuvuge, kuba
ari ukumukenya . - Iyo umuntu arya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe n’umuntu umukunda, kandi ngo
amuvuze neza. Naho iyo akozwe atarya, ngo aba avuzwe n’umwanzi kandi ngo aba amuvuze
nabi.
4.Umuntu azira gutera undi ingata cyangwa ikibo, kuba ari ukumusurira gupfa atabyaye, abyara
abakobwa gusa. Ikibimara ntibigire icyo bitwara (kubizirura ), uwateye ingata cyangwa se ikibo,
areba agati kose abonye akakamutera agira ngo “Nguteye abana benshi “ - Umuntu azira gusukira undi amazi atayanyujije mu nkondo y’uruho, ngo kuba ari ukumusurira
kuzacika nka yo. - Umuntu ntiyakura undi uruvi ngo arumwereke, ngo rwamukenya, ndetse rutuma ahuma amaso
ntabone . - Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije mu mugongo, ni ukwiteranya nawe bakangana
rwose . - Umuntu azira gutera undi imbuto (semence), ngo ni ukumutera kunanuka akazingama .
- Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubyigisha mugenzi we, amukarabira mu ntoki akabimenya
adatinze . - Umuntu urumwe n’umusazi ngo nawe arasara. Nicyo gituma birinda cyane abasazi ngo
batabaruma . - Umuntu urumwe n’umuntu usambagurika agiye gupfa, ngo nawe arapfa ntakabuza . Nicyo
gituma birinda kwegera umuntu ugiye gupfa ngo atabaruma. - Umuntu amara kugura n’undi imyaka, akamugarurira ku rushyi agira ati :”urahinge weze “
byitwa ko umuhaye imbuto zo guhora yeza . - Umuntu azira gukora kuri Mwishywa we ntacyo amuhaye icyo aricyo cyose, iyo ntacyo
amuhaye ngo arwara isusumira. - Umwishywa ntiyajya mu rutoki rwa Nyirarume ngo acemo urukoma, ngo rwacika.
- Umwishywa ntiyarunguruka mu Kigega cya Nyirarume, ngo cyasaza kitigeze cyuzura .
- Umwishwa ntatiririkanya na Nyirarume imyambaro, ngo biba ari ukwitera ubukene
(ubuvukanyi cyangwa se ubutindi ) - Umwishywa azira kugera ku buriri bwa Nyirarume, ntiyaburaraho, ngo biba ari ukumusurira
nabi bikamukenya . - Umwishywa ntiyagera mu kiraro cy’inyana za Nyirarume, ngo zapfira gushira, kereka iyo
bamuhereyemo amata akayanyweramo, ubwo ntibigira icyo bitwara. - Umuntu iyo ahawe ikiremve na Nyirarume akakirya , ngo ashirira amenyo.
20 .Umuntu ukunda gutamira igikumwe ngo aba akenya Nyirarume . - Umuntu iyo yisize amavuta umubiri wose agasigaza ibirenge atabisize, ahura na Nyirarume
agapfa. - Umwishywa azira kunyara mu rugo kwa Nyirarume, kandi ntiyahiyuhagirira,ngo yamara
inka mu rugo. - Mwishywa w’umuntu iyo atakowe aba rubanda mu bandi.
- Umuntu azira gusambana na Nyirasenge ngo yahumana, ahubwo yamubyarira umugeni
uretse kumusambanya .
25.Umuntu wishe undi muntu, agirango batazihorera, ahengera bumaze guhumana neza,
umwijima wacuze neza, akajya hanze agakarabira mu mwijima avuga ngo “Simporerwe uwo
nishe ” . Agahera ubwo ntazongere kurya inyama y’Umwijima , nabo asangira nabo mu
muryango, bakazira iyo nyama, ngo bayiriye bamuhana (abandonner) . - Kirazira ku Umuntu wishe abantu icumi kutambara imidende .Iyo atayambaye arahumana.
- Iyo umuntu yajyaga kunywana n’undi bendaga ikirago bakicaraho, umugabo wo kubihamya
agafata icyuma agaca indasago ku nda (ku mukondo) y’umwe muri bo amaraso akayategesha
ikibabi cy’umuko akenda ifu akayitoba yarangiza akabaha bakanywa abatongera agira ati
“uzahemukira undi cyangwa se umuvandimwe we igihango kizamwica”. - Abanywanye bazira guhemukirana, kugirirana inabi iyo ariyo yose, uhemukiye undi igihango
kiramwica. - Kirazira kurahira igihango ibinyoma, kuko cyakwica,uhemukiye undi aramuhongera ngo
aticwa n’igihango . - >>
NewLatter Application For Free