HOSPITALITE Home » Mu gitero gikomeje, Ukraine yarashweho misile 75 – Igisirikare

Mu gitero gikomeje, Ukraine yarashweho misile 75 – Igisirikare

Spread the love

Amakuru y’abakomeretse benshi arimo kuva ahatandukanye muri Ukraine. Umugaba w’ingabo za Ukraine yatangaje ko misile zigera kuri 75 zarashwe muri iki gitondo mu bitero bikomeje.

General Valerii Zaluzhnyi yanditse kuri Twitter ko 41 muri izo misile zangijwe n’ubwirinzi bwa gisirikare bwo mu kirere. 

URTV ntiyabashije kugenzura aya makuru, ariko abanyamakuru bayo muri Ukraine bavuga ko bumvise ibisasu byinshi byituye i Kyiv muri iki gitondo, n’amakuru y’ibindi byarashwe mu yindi mijyi mu gihugu. 

Abasivile benshi barimo kuvurwa ibikomere batewe no guturika ibi bisasu byateye, bikaraswa no ku bice bitari ibya gisirikare.

Imodoka irimo gushya nyuma yo kuraswaho rwagati i Kyiv

Inzego z’ubutabazi muri Ukraine ziravuga ko hari abantu bapfuye n’abakomeretse kubera ibitero bya misile byarashwe mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.   
Ibi bitero byumvikanye bwa mbere hagati muri Kyiv nyuma gato ya saa mbili zuzuye z’igitondo ku isaha yaho (saa moya i Gitega na Kigali). 
Paul Adams, umunyamakuru wa BBC uri i Kyiv aravuga ko ibindi bitero byinshi byumvikanye i Kyiv nyuma yabwo.
Amashusho yafashwe n’abanyamakuru ba BBC ducyesha iyi nkuru, rwagati i Kyiv arerekana imodoka zirimo gushya ariko nta nyubako ziboneka zasenyutse bikomeye.
Ibi biraboneka nk’ibitero bikomeye cyane by’Uburusiya muri Ukraine kuva mu byumweru bya mbere by’intambara.
Abanyamakuru ba BBC bari  ku gisenge cya hotel batangaza amakuru Live babonye kimwe muri ibi bisasu bya misile. 
Intabaza ivuza iyabahanda iburira igitero cy’igisasu yari yabanje kuvuga mu minota 90 yabanje. 

Ishuri ry'incuke mu murwa mukuru Kyiv ni hamwe mu harashwe misile

Ishuri ry’incuke mu murwa mukuru Kyiv ni hamwe mu harashwe misile

Abasivile umunani bapfuye naho 24 barakomereka mu bitero bya misile ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine muri iki gitondo cyo kuwa mbere, nk’uko bivugwa na minisitiri w’ubutegetsi w’icyo gihugu. 
Imodoka umunani zafashwe n’umuriro nyuma y’iki gitero naho izirenga 15 zirangirika, nk’uko uyu mutegetsi Rostyslav Smyrnov yabitangaje kuri Facebook. 
Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ubutumwa kuri Telegram avuga ko Uburusiya “burimo kugerageza kudusenya no kudusiba ku ishusho y’isi”. 
Mu butumwa bwe yasabye abantu kuguma mu bwihisho mugihe ibi bitero biboneka ko bikomeje. 
Uburusiya ntacyo buravuga kuri ibi bitero. 
Ibitero nk’ibi biravugwa kandi i Zaporizhzhia mu majyepfo, i Dnipro hagati muri Ukraine hamwe n’i Lyiv mu burengerazuba. 
Umuvugizi wa Perezida Zelensky yagize ati: “Uburusiya ntibushoboye kurwana ku rugamba, ahubwo bushoboye kwica abasivile.
Uburusiya ntiburavuga niba ingabo zabwo ari zo zarashe ibi bisasu muri Kyiv.  
Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yatangaje kuri Twitter ko igihugu cye “kitazasenyurwa na misiles z’iterabwoba, nubwo zakubita umutima w’umurwa mukuru wacu…”
Ibi bitero kuri Kyiv bibaye nyuma y’amezi menshi uyu murwa mukuru utibasirwa. 
Bibaye kandi nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin ashinje Ukraine “iterabwoba” mu gikorwa cyo guturitsa ikiraro gihuza Crimea n’Uburusiya. 
Ukraine yahakanye ko ariyo yaturikije icyo kiraro. 
Vitali Klitschko, wahoze ari umukinnyi w’icyamamare w’iteramakofe, ubu ukuriye umujyi wa Kyiv, yatangaje ko habaye “guturika kwinshi”, yizeza ko amakuru arambuye akurikiraho. 
Turakomeza kuvugurura iyi nkuru….
Facebook Notice for EU! You need to login to view and post FB Comments!

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading