Headlines

Muhoozi Kaineruga yambitswe ipeti rya General n’umugore we na sewabo

Spread the love
Muhoozi Kainerugaba kuwa mbere yambitswe ibirango by’ipeti rishya rya General aherutse guhabwa na se mu buryo butavuzweho rumwe mu karere. 

Abantu benshi biganjemo abatwara za moto bagaragaye hafi y’ibiro bikuru bya gisirikare bya Bombo muri Uganda aho iki gikorwa cyabereye mu gushyigikira Muhoozi. 
Ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi ryo ryasabye ko aho kugororerwa Muhoozi yari akwiye gufungwa kubera icyaha “cy’imyitwarire mibi” y’umusirikare ihanwa n’itegeko.   

Mu cyumweru gishize Muhoozi yazamuwe ku ipeti rya General anakurwa ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda. 
Hari nyuma y’ubutumwa bw’uruhererekane yatangaje kuri Twitter, harimo aho yavuze ko we n’ingabo ze bafata umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri. 
Ibi byakuruye uburakari ku ruhande rw’abaturage ba Kenya, ndetse biba ngombwa ko Perezida Museveni asaba imbabazi kubera ibyavuzwe n’umuhungu we.  

Kumukura ku mwanya yari ariho ariko akanamuzamura ku ipeti nabyo byagarutsweho cyane n’abavuze ko yagombaga guhanwa aho kuzamurwa mu ntera mu gisirikare. 
Muhoozi ubu ni undi Jenerali w’inyenyeri enye muri bacye bakiri mu gisirikare cya Uganda nyuma ya Gen David Muhoozi, na Gen Wilson Mbadi umugaba w’ingabo za Uganda. 
Kubera ibyo avuga, benshi babona ko Muhoozi Kainerugaba arimo gutegurirwa gusimbura se ku butegetsi, ndetse abamushyigikiye bakunze kuboneka bambaye imyenda yanditseho ‘MK Project’ icyo bivugwa ko ari umushinga wo kumugeza ku butegetsi. 
Perezida Museveni ntacyo yigeze avuga kuri ibi, ariko mbere yahakanye ko hari umushinga w’uko yasimburwa n’umuhungu we. 
None kuwa mbere, ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ubutumwa kuri Twitter rivuga ko, kubera ibyo agerutse kuvuga kuri Kenya n’akarere, ryifuza ko Muhoozi “ajyanwa mu rukiko, akirukanwa mu gisirikare akajyanwa muri [Gereza] Luzira”. 
Iri shyaka rivuga ko umukuru waryo yifuza ibi kuko Muhoozi yagize “imyitwarire mibi bikabije” ihanwa n’ingingo ya 145 mu mategeko y’ingabo za Uganda. 
Mu butumwa bwabo FDC igira iti: “Mu kumuzamura mu ntera, M7 [Museveni] yanyuranyije n’itegeko….Dushobora gusaba ko inkiko zisubiramo kuzamurwa kwa Muhoozi nyuma y’imyitwarire mibi bikabije”.

Gen Muhoozi yambitswe ibi birango n’umugore we Charlotte Nankunda ku ruhande rumwe hamwe na sewabo Salim Saleh (murumuna wa Perezida Museveni), nk’uko biboneka mu mashusho yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga. 

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×