HOSPITALITE Home » Uko Umurambo w’umusirikare wa RDF warasiwe muri CAR wageze mu Rwanda

Uko Umurambo w’umusirikare wa RDF warasiwe muri CAR wageze mu Rwanda

Spread the love

Kuri iki Cyumweru, umurambo wa Sgt Tabaro Eustache, umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) uheruka kurasirwa mu gico cy’umutwe witwaje intwaro muri Repubulika ya Santarafurika wageze i Kigali mu Rwanda.

Sgt Tabaro Eustache yari umwe mu basirikare ba RDF boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA) nk’igihugu kirangwamo umutekano muke kubera imitwe yitwaje intwaro.

Umurambo wa Sgt. Tabaro wakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Maj. Gen. Ruki Karusisi wari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, n’abo mu muryango we.

Ku wa Mbere taliki ya 10 Nyakanga, ni bwo icyo gitero gitunguranye cyagabwe ku basirikare b’u Rwanda bari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu bilometero 3 uvuye i Sam- Ouandja mu Ntara ya Haute- Kotto iherereye mu Majyaruguru y’Iburasurazuba bwa Repubulika ya Santarafurika (CAR). 

Ubwo 9XR-WM Yagezaga Umurambo wa Sgt. Tabaro wageze i Kigali

Ingabo z’u Rwanda zahise zirwanaho zibasha gusubizayo izo nyeshyamba zitarateza ibibazo mu buturage. Batatu mu bari bagabye icyo gitero bahise bahasiga ubuzima ndetse n’undi umwe afatwa akiri muzima. 

Mu minsi yakurikiyeho, Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye uwo mutwe witwaje intwaro wari umaze igihe uteza umutekano muke mu baturage bo muri iyo Ntara, abawugize barabatatanya, bicamo 15 barimo n’uwari Umuyobozi wabo nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Ku wa Gatanu, inzego za Loni n’abayobozi batandukanye ba Santarafurika bifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda mu kunamira no guha icyubahiro  Sgt. Tabaro. 

Uwo muhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa MINUSCA akaba n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru muri CAR Amb. Valentine Rugwabiza, Ambasaderi w’u Rwanda muri CAR Olivier Kayumba, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za CAR n’abandi bayobozi. 

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antònio Guterres, yasabye Leta ya Santarafurika gukora iperereza ricukumbuye kuri icyo gitero, kugira ngo abakigizemo uruhare bose bagezwe imbere y’ubutabera. 

Ubuyobozi bwa RDF bwagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zikomeje gukomera ku ntego ziyemeje zirimo kurinda abasivili n’ibyabo haba mu Rwanda no mu mahanga. 

Buvuga ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kane mu kohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, aho kuri ubu habarwa abasirikare 4,585 boherejwe muri Sudani y’Epfo (UNMISS), no muri Santarafurika (MINUSCA).

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading