HOSPITALITE Home » Aristide NDAHAYO wari uhagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cy’ubusizi, yavuyemo adahanganye

Aristide NDAHAYO wari uhagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cy’ubusizi, yavuyemo adahanganye

Spread the love

Taliki 11 Gicurasi 2023, nibwo umusizi Aristide NDAHAYO yatangazwaga ko ariwe uzahagararira igihugu mu marushanwa ny’Afurika y’ubusizi azwi nka ‘Coupe d’Afrique de Slam Poésie’ (CASP).

Ni amarushanwa ahuriza hamwe abasizi bo muri Afurika batandukanye baturutse muri buri gihugu cyose cyo muri Afurika, maze kigahagararirwa n’umusizi umwe.

Ni ku nshuro ya gatatu aya marushanwa yari abaye ndetse ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwari ruhagarariwe, dore ko iri rushanwa risanzwe rifite ubuyobozi hano mu Rwanda buyobowe na Ambassador Muhire Emmanuel uzwi nka ‘Mwalimu Lakhpin’ , umwe mubasizi babimazemo igihe (Niwe muyobozi w’iri rushanwa mu Rwanda).

Muri uyu mwaka wa 2023, Aristide NDAHAYO umwe mubanyempano bari kwigaragaza mu Rwanda, yatangajwe ko azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ubusizi, yagombaga kubera kuri murandasi igasorezwa i Bamako muri Mali mu mpera z’uyu mwaka.

Taliki 21 Nyakanga nibwo aya marushanwa yahereye kuri murandasi, maze aza kurangira atagaragayemo umusizi Aristide NDAHAYO nk’uko byari byitezwe. Mukiganiro yagiranye na ‘URTV’ Aristide yatangaje ko hari ibibazo byabayeho mu mitegurire n’imigendekere y’irushanwa n’abariteguye, bitamwemereye kwitegura bihagije.

“Navuga ko hari utubazo twabayeho ku ruhande rwanjye, ndetse no kubategura irushanwa, tutabashije kunyemerera kwitegura bihagije. Yari amahirwe akomeye yo kuzamura ibendera ndetse no kugeza kure ibikorwa byanjye ku ruhando ny’Afurika. Gusa byabaye ngombwa ko mfata uwo mwanzuro”


“Habayeho ibibazo bitandukanye, kuba umukandida rukumbi mu gihugu cyawe, guhatana irushanwa nka ririya, bisaba ubushobozi, ariko cyane cyane no gushyigikirwa nabyo ni ikindi kindi nagombaga kuba mfite. Mubyukuri, ibibazo byabayeho ahanini umuntu yavuga ukubaga ukifasha. Mubyukuri twakagize uburyo dufatana ikiganza, kugira ngo tuzamure ubusizi bwacu ku ruhando mpuzamahanga”

Ntibirangiriye aha!

Nubwo Aristide Ndahayo yavanyemo kandidatire ye, yatangaje ko yamaze kwiga isomo rikomeye, dore ko yungutse abasizi benshi bo mu bindi bihugu by’Afurika, ndetse hagiye gukurikiraho guhuza imbaraga na bo ashingiye ko mu bindi bihugu basenyera umugozi umwe, bakorera hamwe, aricyo cyonyine gishobora kubageza ku ntsinzi.

Aristide Ndahayo afite umushinga mugari wa KinyAfurika, umushinga yiteze ko uzahindura kinini ku busizi bwo mu Rwanda, aho mu gihe kiri imbere azatangira kuzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika awumurikira abany’Afurika ndetse ko yitegura gukora ibishoboka vuba cyangwa kera akazamura ibendera ry’u Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kuri ubu afite ibihangano bitandukanye nka ‘Ndi Umusirikare’, ‘Umwiza Wanjye’, ‘Kana ka Mama’, ‘Ngiye ku rugamba’ n’ibindi, n’ubwo abantu benshi usanga batazi uwabihanze, bigatuma bikoreshwa nabi. Uyu Ndahayo ni umwe mu batozarugwiro mu menyereye no kuri urtvfm

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading