HOSPITALITE Home » Gabon: Icyo utinya uhura nacyo koko IbyabaBongo bisubiwemo, Coup d'état yindi muri CEDEAO.

Gabon: Icyo utinya uhura nacyo koko IbyabaBongo bisubiwemo, Coup d'état yindi muri CEDEAO.

Spread the love

Abasirikare bavuga ko bafashe ubutegetsi muri Gabon babwambuye mwene Omar Bongo bwana Ali Bongo wari watsinze amatora mu cyumweru gishize.

Abasirikare bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu muri Gabon bavuga ko bafashe ubutegetsi.


Bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yabaye ku wa gatandatu, aho Perezida Ali Bongo yatangajwe ko ari we wayatsinze.

Akanama k’amatora kavuze ko Bongo yatsinze n’amajwi ari munsi ya bibiri bya gatatu by’amajwi yose, muri ayo matora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko yabayemo uburiganya.

Guhirikwa kwe kwaba gusoje imyaka 53 umuryango wa Bongo umaze ku butegetsi muri Gabon, yahoze ikolonizwa n’Ubufaransa.

Abasirikare 12 bagaragaye kuri televiziyo batangaza ko baburijemo ibyavuye mu matora kandi ko basheshe “inzego zose za repubulika”.

Umwe muri abo basirikare yavugiye kuri shene ya televiziyo Gabon 24 ati: “Twafashe icyemezo cyo kurinda amahoro mu gushyira iherezo ku butegetsi buriho”.

Yongeyeho ko ibi byatewe n'”imiyoborere idashyira mu gaciro, itagaragaza ejo hazaza yatumye hakomeza kubaho izahara ry’ubumwe mu baturage riteje ibyago byuko igihugu gishobora kubamo akajagari”.

Ali Bongo, uboneka hano ageza ijambo ku nteko rusange ya ONU mu 2022, yageze ku butegetsi ubwo se yapfaga mu 2009

Bongo, w’imyaka 64, yageze ku butegetsi ubwo se Omar yapfaga mu 2009.

Mu 2018, yagize uburwayi bw’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (buzwi nka stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura.

Mu mwaka wakurikiyeho, igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe ryaburijwemo, abasirikare bari bigometse barafungwa

NB: NIBA URI KUMVA RADIO YIHAGARIKE UBONE UKO WUMVA NEZA IYI VIDEO

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading