HOSPITALITE Home » Ni nde uramutswa Gabon ubu? Afurika mu maboko y'abasirikare indi ncuro!

Ni nde uramutswa Gabon ubu? Afurika mu maboko y'abasirikare indi ncuro!

Spread the love

Abahiritse ubutegetsi berekanye umutegetsi mushya

Jenerali Nguema yatwawe n’abasirikare be bamuzamuye n’amaboko mu buryo bw’intsinzi, mu mihanda yo mu murwa mukuru Libreville

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Gabon ku wa gatatu batangaje Jenerali Brice Oligui Nguema nk’umukuru w’inzibacyuho w’iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati.

Mbere, Gen Nguema yatwawe n’abasirikare be bamuzamuye n’amaboko mu buryo bw’intsinzi, mu mihanda yo mu murwa mukuru Libreville.

Perezida wahiritswe, Ali Bongo, yagaragaye muri videwo mu rugo iwe, asaba inshuti ze zo “ku isi hose” “gusakuza” mu mwanya we (mu cyimbo cye).

Iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bicukurwamo ibitoro byinshi.

Guhirikwa kwa Bongo kwashoje imyaka 55 umuryango we wari umaze ku butegetsi.

Mu gitondo cyo ku wa gatatu, abasirikare bagaragaye kuri televiziyo bavuga ko bafashe ubutegetsi.

Bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yo ku wa gatandatu, aho Bongo yatangajwe ko yayatsinze, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yabayemo uburiganya.

Abo basirikare banavuze ko bataye muri yombi umwe mu bahungu ba Bongo bamushinja ubugambanyi.

Nyuma y’amasaha, abajenerali bahuye baganira ku wuzayobora inzibacyuho, bemeranya nta n’umwe uvuyemo kugena Gen Nguema, wahoze akuriye abasirikare barindaga perezida.

Imbaga y’abantu i Libreville n’ahandi mu gihugu yishimiye itangazo ry’igisirikare.

Ariko iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganwe n’umuryango w’abibumbye, umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’Ubufaransa, byari bifitanye umubano wa hafi n’umuryango wa Bongo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yashishikarije igisirikare cya Gabon “kubungabunga ubutegetsi bwa gisivile”, inashishikariza “ababigizemo uruhare kurekura no gutuma habaho umutekano w’abagize guverinoma”.

Ubwongereza bwamaganye “gufata ubutegetsi kw’igisirikare kunyuranyije n’itegekonshinga”.

Mu kwezi kwa Kamena (6) mu 2022, Gabon yinjiye mu muryango wa Commonwealth, iba kimwe mu bihugu bicye by’ibinyamuryango byayo bitigeze bikolonizwa n’Ubwongereza.

Hari hamaze igihe hari uburakari bututumba bufitiwe umuryango wa Bongo – watagetse Gabon imyaka 55 – ndetse mu baturage hashize igihe hari uburakari no ku bindi bibazo nk’ikiguzi cy’imibereho.

Umuturage w’i Libreville, utifuje gutangazwa izina, yabwiye BBC ati: “Mbere nari mfite ubwoba, ariko nyuma numva ngize ibyishimo.

“Nari mfite ubwoba kubera kubona ko ndimo kuba ahantu hahiritswe ubutegetsi, ariko ibyishimo ni uko tumaze igihe kirekire cyane dutegereje ko ubu butegetsi buhirikwa”.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading