- Umuntu iyo agiye gushora inka ku ibuga, arihorera akazirika injishi ku mwugariro,
agashyiraho n’igishwemu cy’amase, ngo ni ukuzifatira amazi nyacike - Umuntu ashaka ko inka zashotse ziticwa n’amazi, areba umukobwa w’inkumi n’umwana
w’umusore, bakabahagarika mu marembo, maze uko inka zinjira bakazikoza umwuko n’ingasire
ku mugongo, - Inka iyo zimaze kugera ku iriba bareba igiti kitwa umubogora bakakimanika mu ruhamo
rw’umuryango, bikitwa gutambira inka, nabyo bigatuma inka ziticwa n’amazi
- Umuntu iyo abyaza inka maze ikananirwa, arakenyurura maze umwambaro akawufasha hasi,
cyangwa akawuhagatira, ikabona kubyara. - Umuntu iyo agiye kurasa inka yirinda gukora mu kirasiro (ikibindi cyangwa se igicuba) iyob
agikozemo inka yanga kuva.
80.Iyo inka barashe ari inka ihaka, ujya kuyigenza yenda irago akarikoza ku muvu,maze agakoza
intoki ku ruhanga rw’inka no ku irugu no ku ipfupfu ,agakurikira umugongo wose no ku nguge
abara ngo 1,2,3,4,5,6,7,8,9,10 ukubita inyana hasi.Ubwo akaba ayahangiye ntizaramburure - Umuntu iyo agiye guca umurizo abanza gukemura ubusenzi akabujugunya mu ziko,
kujugunya ubwo busenzi mu ziko ,ni ukugirango abazazinga ibitare mu busenzi bw’iyo nka
batazayizinga ikazpfa itabyaye
82.Umuntu ushaka guhindura inka ibyara ibimasa gusa, agirango ibyare inyana,areba igiti
cy’umugenzanda ,amababi yacyo akayasekura,akazana imperezo (akabya )agakamuriramo
bakayifata maze umwana w’umukobwa akayibuganiza wa mugenzanda,yarangiza inka
akayinyura munsi agira ngo “Ndaguhinduye ujye ubyara abakobwa” - Umuntu ushaka gutsirika abashimusi, yanga ko bamwibira inka,umugore niwe ubanza
umwugariro mu irembo,bakazugaririra,kuvuza umwirongi nabyo bitsirika abajura ,ngo kuba ari
ukubatera umwaku. - Umuntu iyo ashaka guheza abajura, aragenda akugarira, maze agasiga umwugariro umwe
hasi ,ukitwa ikitayega,abajura batekereza kuza kumwiba ntibagire uko banyeganyega baza
kumwiba - Gutera umukoni cyangwa igikakarubamba ku irembo nabyo bitsirika abajura, umukoni
witwa “Gitinywa “abajura bakawutinya ngo ubatera ubuvukasi - Ushaka gutsirika abashaka kumwiba, areba umwuko uhoza akawushinga mu gikingi
cy’amarembo, abajura ngo ntibawunyuraho. - Ushaka gutsirika abamwiba areba igiti kitwa Mungo-utarengwa, bakagitambika mu irembo
hagati ntihagire umujura urenga iryo rembo, ngo aze kwiba. - Umuntu iyo bamushimutiye inka areba amavuta maze akayanaga mu gisenge cy’inzu,
amavuta iyo agarutse akagwa hasi nta kabuza inka ziraboneka, yahera ku gisenge inka zigahera. - Iyo ushaka kuzinga inka yibwe ngo itajya kure, ufata amavuta ukayanaga ku rusenge
iyoahezeyo inka irahera, yakwikubita hasi, ikaba irazinzwe ntive aho iri, abayihururiye
bayisanga hafi - Iyo inka imaze gushimutwa bareba umuhanga wo gutera amavuta akayaboneza mu izingiro
ry’igisenge,iyo ahushije inka aba ari iyo guhera,yabonezamo neza ,inka ntizahere. - Iyo inka imaze gushimutwa bareba umuhanga wo gutera amavuta akayaboneza mu izingiro
ry’igisenge,iyo ahushije inka aba ari iyo guhera,yabonezamo neza ,inka ntizahere. - Inka iyo imaze gushimutwa, bareba utwoya tw’inka bakadushyira ku gasongero k’inzu,
bigatuma iyo nka itazahera.
6
Bisangijwe n’inkingi ya urugwiro! +250788515691 BP 123 Nyamata Rwanda ngeisa@yahoo.fr - Ubundi buryo bakoresha kugirango bagaruza inka yibwe, bareba intorezo bakayirambika mu
kiryamo cyayo, bikitwa kuyizinga, abayibye ntibayibaga cyangwa ngo bayijyane kure - Umuntu wajimije inka ye akanga ko impyisi ziyirira ku gasozi, areba amavuta akayanaga ku
gisenge cy’inzu, amavuta iyo ahindukiye akagwa, nyir’inka amenya ko izakira, yahera mu
gisenge akamenya ko izahera - Umuntu uri ku rugendo, azira gushakira igishirira ku gicaniro cy’inka, ngo ni ukuzisurira
nabi - Umuntu uri ku rugendo ajya guhaha azira guca mu nka,iyo aziciyemo zikamukozaho
umurizo,arahindukira ,ngo iba imuteye umwaku ikaba imuvukije ubuhashyi - Umuntu iyo abonye igicaniro cy’inka kiyakije areba icyansi akacyerekeza ku gicaniro
ati :”Uraze utazira abagore “Ibyo biba bisura inka izaza muri urwo rugo - Umuntu wariye inyama z’intama, ntanywa amata,iyo ayanyweye zipfa amabere (amaziri )
- Uriye inyama z’ihene nawe ntanywa amata kereka iyo babanje kuzirunga (kuzikarangisha
amavuta y’inka) - Uriye inkuru cyangwa se ibyobo byo ku gasozi nabyo byitwa kwica amabere y’inka.
- Kurya imegeri, intyabire, igisura, isanane, inkware, urukwavu, ntiyanywa amata nabyo byica
amabere y’inka n’amata barayacunda akanga kureta - >>
NewLatter Application For Free